RFL
Kigali

Umuburo! Bruce Melodie, Sarpong, Apôtre Mukabadege mu bantu bazwi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2020 7:14
0


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko kuba Coronavirus yishe abantu babiri mu munsi umwe (Ejo hashize) bikwiye kugira icyo bibwira buri muturarwanda mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo cyakubise ahababaza Isi.



Prof. Shyaka yanditse kuri Twitter, avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko buri wese akwiye kugira inshingano zo kwirinda Covid-19, kuyirinda abandi no kuyirinda Igihugu guhera uyu munsi. 

Yavuze ko mu byo waba ukora byose, aho waba uri hose ukwiye kuzirikana ko Isi iri mu rugamba rutoroshye, kandi ntusuzugure Coronavirus kuko yagucura umwuka ukajya ahacecekerwa. Minisitiri Shyaka ati “Wiyica amazi, itagucura umwuka.”

Avuze ibi, mu gihe hashize umunsi umwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuze ko ‘Guma mu Rugo’ abanyarwanda bari kuyikozaho imitwe y’intoki bayikururiye bitewe n’imyitwarire yabo mu guhangana na Covid-19.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, Umujyi wa Kigali washyize ingufuri ku masoko arimo irya Nyarugenge (Mu mujyi rwagati) n’iryo kwa Mutangana (Nyabugogo) kubera ko hari abacuruzi bagaragaweho Covid-19.

Imibare yafashwe na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) ku wa mbere no ku wa kabiri yagaragaje ko abarenga 160 basuzumwe muri ayo masoko basanganywe Coronavirus imaze kwica abantu 10 mu Rwanda.

Kuva iki cyorezo cyakwaduka mu Rwanda, ingamba zitandukanye zarafashwe ndetse inzego z’umutekano zirakaza kugira ngo amabwiriza ashyirwe mu bikorwa.

‘Guma mu Rugo’ yakuweho uretse mu Karere ka Rusizi n’imidugudu imwe n’imwe yo muri Kigali, gusa umubare w’abandura Coronavirus urakomeza kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

Mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yerekana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagahanwa, ndetse abatubahirije amasaha yo kuba bari mu ngo barazwa muri sitade.

Mu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo n’abantu bazwi barimo umuhanzi Bruce Melodie, Shadia Mbabazi [ Shaddyboo], Apotre Mukabadege Liliane, Sarpong, umutoza Olivier Karekezi n’abandi.

Ku wa 05 Mata 2020, Polisi y’u Rwanda yanditse kuri Twitter ivuga ko yataye muri yombi Liliane Mukabadege Umushumba Mukuru w'Itorero Umusozi w'Ibyiringiro rifite icyicaro gikuru ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Polisi yavuze ko yafashe “Bishop Mukabadege Liliane nyuma y'uko abeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo. Twamukurikiranye dusanga yaragiye ku rusengero Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.”

Apotre Mukabadege yafunzwe mu gihe abantu bose basabwaga ku guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu mpera z’umwaka ushize.

Umuhanzi Bruce Melodie na Shadia Mbabazi wiyise Shaddyboo batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Tariki 11 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shaddyboo ibafatiye mu rugo rw’uwitwa Rwema [Yahoze ari umujyanama muri The Mane] kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda no guteza urusaku mu baturanyi.

Bruce Melodie aherutse kuvuga ko bafashwe nyuma yo kuryoherwa n’umuziki bakongera volume ya Radio.

Uretse aba 'byanavuzwe' ko umuhanzikazi Marina na Jay C uherutse kurushinga bafunzwe.

Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye INYARWANDA, ko abagaragaye mu mafoto y’ibirori by’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato kugira ngo harebwe ko baba nta bwandu bwa Covid-19 bahuye nabwo.

Mu bashyizwe mu kato barimo umukinnyi w’umupira w’amaguru Sarpong, umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier, abakinnyi b’amakipe atandukanye bari kumwe n’abo n’abandi.

CP John Bosco yavuze ko abashyizwe mu kato ari 11, ariko ko hari gushakishwa abandi 2 bari kumwe n’abo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje, uyu mu kwabu udakwiye kugarukira ku basitari gusa, kuko kuva ibikorwa byakwemerwa gufungura abantu bamaze igihe bizihiza ibirori by’isabukuru, hari utubari tumwe na tume dufunguye n’ibindi.

Ukoresha izina Pam Mudakikwa kuri Twitter yanditse ati “Baby na Bridal showers zarakomeje, Birthday Parties sinakubwira...amafoto y'ibirori by'amoko yose aracicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye... uyu mukwabu ntugarukire ku bastars gusa niba ari uko bimeze.”

CP Kabera yabwiye Radio Rwanda, ko ntawe ukwiye kwitwaza ko azwi ngo yice amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze mbere yo kuba umusitari ni umunyarwanda, bityo ko yagakwiye gukurikiza amabwiriza yashyizweho akurikizwa n’Abanyarwanda bose.

Ati “Mbere y’uko uba umukinnyi w’umupira muri iki gihugu uri umunyarwanda nk’abandi. Ukwiye kumva ugakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda cyino cyorezo.”

CP Kabera avuga ko abantu bazwi bagakwiye kuba bandeberaho kurusha ko aribo baba intandaro yo kwanduza abandi.

Yavuze ko kuva batangaza ibi, abantu batandukanye batangiye koherereza amafoto Polisi bayereka n’abandi bishimishije bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

Ibi ngo byagakwiye kuba byarakozwe kare, bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo abanyuranyije n’amabwiriza bahanwe.

Apotre Mukabadege yabeshye Polisi yo agiye kuri Radio kandi yerekeje ku rusengero ahita afungwa

Abitabiriye ibirori by'isabukuru y'umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi y'u Rwanda ivuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ko ari umusatari (azwi) ngo arenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ahubwo ko yakabaye intangarugero

Sarpong wahoze akinira Rayon Sports n'abo bari kumwe mu birori by'isabukuru y'umukunzi we bari mu kato kuva mu ijoro ryakeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND