RFL
Kigali

Ralph Mupita yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya na Perezida wa MTN ku Isi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:19/08/2020 14:30
0


Kuri uyu munsi wo ku wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangaje ko yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya (CEO) uzatangira inshingano ze nshya guhera tariki ya 1 Nzeri uyu mwaka wa 2020. Ralph Mupita wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri MTN (CFO) ni we wagizwe Perezida ndetse na CEO wa MTN Group.



Ralph Mupita yari asanzwe ari CFO (Chief Financial Officer) muri MTN Group umwanya yagiyeho kuva muri Mata 2017. Yagize uruhare runini mu guteza imbere no gushyira mu bikorwa ingamba z’iyi kompanyi, kugena imikoreshereze myiza y’imari ndetse no gukemura ibibazo byinshi byari bigoye.

Bwana Mcebisi Jonas, Umuyobozi Mukuru uhagarariye MTN yagize ati: ”Nyuma y’ubushakashatsi bukomeye kandi bwagutse, twishimiye ko twashyizeho umuntu nka Ralph ufite uburambe muri aka kazi ndetse akagira n’ubushobozi bwo kuyobora nka Perezida ndetse n’umukuru w’iyi sosiyete".

Yakomeje agira ati "Uburambe mu kazi bwa Ralph, ubumenyi bukomeye ku bijyanye no gushakira sosiyete yacu amasoko ndetse n’imikorere myiza mu bijyanye n’imari n’amasoko bimushyira mu mwanya mwiza wo kuyobora iterambere rirambye ry’ubucuruzi".

Ralph urangije muri Kaminuza ya Cape Town afite impamyabumenyi muri Engineering ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu n’imigenzurire y’imari. Mbere yo gukora muri MTN yabanje kuba umukuru w’ikigo cyitwa ”Old Mutual Emerging Markets” mu gihe kingana n’imyaka itanu.

Iki kikaba ari ikigo gitanga serivisi z’imari ku bantu ku giti cyabo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu 19 byo muri Africa, America na Asia, aho yagenzuraga agera kuri Tiliyari imwe y'ama Rand akoreshwa muri Afrika y'Epfo y’umutungo w’abakiriya. Ushyize mu manyarwanda aya mafaranga yagenzuraga, ararenga Tiliyari 56 (56,101,677,190,000 Frw).

Ralph yagize icyo avuga ku ishyirwaho rye nk'Umuyobozi Mukuru w'iki kigo. Yagize ati: ”Kuyobora ikigo gifite amateka nka MTN, ni amahirwe kandi ni iby’agaciro cyane kandi ntegerezanyije amatsiko kuzakorana n’ubuyobozi bwa MTN Group na Komite Nyobozi mu kuzamura iterambere no gukuraho imbogamizi zabangamira abanyamigabane n’abafatanyabikorwa”.

Perezida wa MTN Group akaba n’Umuyobozi Mukuru, Rob Shuter, azava ku mirimo ye yo kuyobora iyi sosiyete tariki 31 Kanama 2020, aho azahita asimburwa na Ralph. Rob azashyigikira Ralph nk’uko bisabwa kugeza igihe amasezerano ye y’igihembwe azarangirira mu ntangiriro z’umwaka utaha.


Ralpha Mupita yagizwe Perezida na CEO wa MTN Group






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND