RFL
Kigali

Chris Froome na Geraint Thomas bakuwe ku rutonde rw’ikipe ya Ineos izakina Tour de France 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/08/2020 13:30
0


Bitunguranye Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4 na Geraint Thomas wegukanye iri rushanwa mu 2018, bakuwe ku rutonde rwa Team Ineos izitabira irushanwa rya Tour de France muri uyu mwaka riteganyijwe gutangira mu mpera z’uku kwezi rikarangira muri Nzeri 2020.



Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kanama 2020, nibwo Team ineos yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izakoresha muri Tour de France 2020, batagaragaramo kizigenza Froome and Geraint Thomas.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka ryadindijwe n’icyorezo cya Coronavirus, riteganyijwe gutangirira mu mujyi wa Nice mu mpera z’uku kwezi risozwe muri Nzeri.

Team Ineos imaze kwandika amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, izaba icungiye k’Umunya-Colombia Egan Bernal uzaba ashaka ko izina rye nawe rizamuka, akazafatanya na Richard Carapaz witwaye neza muri Giro d’Italia ndetse n’umwana uri kuzamuka neza Pavel Sivakov.

Froome washakaga gukina iri rushanwa yabwiwe ko ataragaruka ku rwego rwiza ndetse ko ataranagarura imbaraga ku buryo yahatana nyuma y’impanuka n’imvune za hato na hato yagize mu mwaka ushize, abwirwa ko agomba kuruhuka akanakora imyitozo myinshi ku buryo azitabira irushanwa rya Vuelta a Espana rizaba mu Ukwakira 2020 ameze neza.

Geraint Thomas uheruka gutwara Tour de France mu 2018, nawe ntari ku rutonde rw’abakinnyi bazakina irushanwa ry’uyu mwaka, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwasobanuye ko ari gutegurirwa irushanwa rya Giro d’Italia iteganyijwe kuba mu Ukwakira 2020, ameze neza ku buryo yaryegukana.

Ubuyobozi bwa Team Ineos butangaza ko bufitiye icyizere abakinnyi batoranyijwe kuzitabira Tour de France y’uyu mwaka by’umwihariko Egan Bernal, kuko uzaba ari umwanya mwiza wo kwigaragaza no kwandika amateka mashya.

ABAKINNYI BA TEAM INEOS IZITABIRA TOUR DE FRANCE 2020

Egan Bernal (Col)
Richard Carapaz (Ecu)
Pavel Sivakov (Rus)
Andrey Amador (CRC)
Michał Kwiatkowski (Pol)
Jonathan Castroviejo (Esp)
Luke Rowe (GBr)
Dylan van Baarle (Ned)

Thomas na Chris Froome ntibazitabira Tour de France y'uyu mwaka

Team Ineos izaba igendera kuri Egan muri Tour de France 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND