RFL
Kigali

Bruce Melody mu byishimo nyuma y'uko Ingagi bitiranwa yibarutse imfura

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/08/2020 13:26
0


Ingagi mu Rwanda ubu zifite imiryango zibarizwamo kandi zikagira amazina zitwa ahuje rimwe na rimwe n’abantu. Ubu Ingagi yitwa “Igitangaza” yibarutse imfura, bitera ibyishimo n’akanyamuneza umuhanzi w’Icyamamare Bruce Melody wiyita “Igitangaza”.



Ibi byishimo bya Bruce Melody bije nyuma y'aho Ikigo gishinzwe kubungabunga ubuzima bw’Ingagi mu Rwanda, ‘Dian Fossey Gorilla Fund” gitangaje ko Ingagi yo mu muryango “Urugwiro” yamaze kwibaruka. Iyi ngagi yibarutse batangaje ko yitwa “Igitangaza” Ibi bije nyuma y'uko muri Gicuransi uyu mwaka indi ngagi yo muri uyu muryango yitwa Mudakama yibarutse.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bruce Melody yerekanye amarangamutima ye mu kumva inkuru nziza y’iyi Ngagi “Igitangaza” yibarutse, mu magambo macye ya Bruce Melody yagize ati “Inkuru nziza ku Bitangaza”. 

Bruce Melody yiyita Igitangaza muri muzika Nyarwanda, iri zina kandi ni ryo ryahawe abafana be bose, ubu bakaba bitwa “Ibitangaza”. Igitangaza kandi ni izina risobanuye byinshi kuri muzika ya Bruce Melody dore ko yashinze inzu ifasha abahanzi akayita “Igitangaza”.

Bruce Melody n'umujyanama we batangije televiziyo - Ibisigo ...

Dian Fossey Gorilla, ni umuryango munini kandi umaze igihe kinini ukora ibikorwa byo kubungabunga ubuzima bw’Ingagi. Buri munsi, uyu muryango urinda imiryango y’ingagi, biga uko zibayeho.

Imyaka irarenga 50 iki kigo kimaze gikora ibikorwa byiza byo kubungabunga ingagi. Iki kigo kibanda ku bintu bine by'ingenzi: kurinda ingagi buri munsi; ubushakashatsi bwa siyansi ku ngagi n'ibidukikije; kwigisha igisekuru kizaza cy'abahanga n'abashinzwe kubungabunga ibidukikije muri Afurika; no gufasha abaturage baho bafite ibibazo byibanze.


Ingagi yitwa Igitangaza yibarutse imfura mu cyumweru gishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND