RFL
Kigali

Ni nde mutoza wakura FC Barcelona mu bibazo irimo hagati ya Koeman na Pochettino?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/08/2020 14:14
0


Nyuma y'uko ubuyobozi bwa FC Barcelona bufatiye umwanzuro wo kwirukana umutoza Quique Setien kubera umusaruro mubi, haravugwa amazina atandukanye ashobora kumusimbura, gusa benshi bakomeje kugaruka ku mutoza wakura FC Barcelona mu kangaratete akiyisubiza igitinyiro yahoranye.



Nyuma y’imyaka 13, ikipe ya FC Barcelona yongeye kumara umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe yegukanye, iza no kwandagazwa na Bayern Munich muri ¼ cya UEFA Champions League, aho yatsinzwe ibitego 8-2 mu minota 90.

Nyuma yo kugira umwaka w’imikino mubi, FC Barcelona yahise yirukana umutoza Quique Setien wari uhamaze amezi umunani, ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko mu minsi ya vuba butangaza umutoza mushya w’iyi kipe.

Amazina akomeje kugarukwaho na benshi, harimo Umuholandi Ronald Koeman, ndetse n’umunya Argentina Mauricio Pochettino, gusa koeman akaba ariwe uhabwa amahirwe menshi yo gusinyira iyi kipe y’i catalonia.

Umusesenguzi Guillem Balagué, mu kiganiro yahaye BBC yagaragaje impuguke afitiye umupira w'amaguru wa Espagne: 

Koeman agiye guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri. N'ay'umwaka umwe ubusanzwe yari kuyemera. Amaze igihe kirekire agerageza kugera muri Barcelona.

Mauricio Pochettino wahoze atoza Tottenham yegerewe n'iyi kipe ndetse habayeho n'ibiganiro, nubwo umukuru w'ikipe yasanze abafana batamukunda nk'uwahoze akinira akanatoza ikipe mucyeba, ya Espanyol.

Pochettino ni we mahitamo meza kurushaho. Ibi nta kubishidikanyaho.

Ariko aha ntituri kuvuga ku kibazo nyakuri. Ikipe idafite umurongo, ifite umwenda, bamwe bavuga ko ushobora kuba ugera kuri miliyoni 700 z'ama-euro, idashobora gutera intambwe kuko itanga 70% by'inyungu ibonye bikagenda ku mishahara y'ikipe nkuru.

Nta gitekerezo ifite gisobanutse cyaho igiye kwerekeza, ku ruhande rumwe bitewe nuko idashobora kwikiza aba bakinnyi, ku ruhundi ruhande kubera ko nta cyerekezo ifite.

FC Barcelona ikeneye umutoza uza gukora impinduka bikagaragarira abakunzi ndetse n’abafana b’iyi kipe.

Nubwo bitoroshye, ariko umutoza wese uzahabwa akazi muri iyi kipe akeneye gukubura akavana mu nzira abakinnyi bakuze, agasigazamo ab’ingenzi bacye, ubundi akubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bagifite imbaraga zo guhatana no guhangana mu kibuga.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bukeneye cyane kuba hafi y’umutoza mushya kugira ngo buzamufashe gushyira mu bikorwa imishinga mishya azaba azanyemo, ishobora gutuma iyi kipe isubira ku rwego rushimishije ikongera gutwara ibikombe muri Espagne ndetse n’i Burayi muri rusange.

Koeman arahabwa amahirwe menshi yo gutoza Barcelona kurusha Pochettino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND