RFL
Kigali

Espagne: Inzu y’imideli y’umunyarwandakazi Denyse yashyize ku isoko icyiciro cya mbere cy’imyambaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2020 18:22
0


Inzu y’imideli yitwa Denice Fashion y’Umunyarwandakazi Murekatete Denyse yashyize ku isoko icyiciro cya mbere cy’imyambaro ijyanye n’iki gihe cy’impeshyi mu rwego rwo gufata neza benshi.



Denice Fashion iherereye ku muhanda witwa Gran via, 21 mu Mujyi wa Madrid muri Espagne, aho Denyse agiye kumara imyaka ibiri atuye we n’umugabo w’umunya-Espagne wakoreye mu Rwanda hafi imyaka itanu mu bwubatsi.

Iyi nzu ubu yashyize ku isoko icyiciro cya mbere cy’imyambaro myiza igizwi n’imipira, amakabutura, amashati yakwifashishwa na buri umwe muri iki cy’igihe cy’impeshyi.

Denice Fashion nta gihe kinini imaze ku isoko ariko yatangiye kwambika ibyamamare birimo umuhanzi Ben Adolphe [Ado] uzwi mu ndirimbo ‘Take my hand’ n’izindi.

Denyse washyize ku isoko iyi myambaro yakuriye mu buzima butamusunikiraga guhanga imideli, ariko kuva akiri muto yarabikundaga.

Akiri muto yabikoraga mu buryo bwo kwishimisha agahindura imiterere y’imyenda yabaga yaguze ku isoko.

Yabwiye INYARWANDA, ati “Nashoboraga kuba nahindura nk’amaboko cyangwa nkongeraho utundi tuntu nifuza umwenda nkawugira uko utari usanzwe.”

Muri we yumvaga ko igihe kizagera agahanga imideli. Mu ntangiriro z’uyu mwaka yitabiriye irushanwa ryitwa Les Reines ryo mu Bufaransa ryamuteye imbaraga no gushirika ubwoba bwo kwikorera.

Les Reines ni irushanwa rikomeye rihuza ibihugu bitandukanye by’i Burayi byose. Iri rushanwa yabashije kwegukanamo ikamba ry’umukobwa wambara akaberwa.

Ibi byatumye atekereza kwagura impano ye atangira inzira ye kwerekana ibyo ahanga.

Avuga ko yahisemo gutangira gukorera muri Espagne bitewe n’uko isoko ry’imideli riri hejuru “Ku buryo usanga umwenda umara ku isoko ibyumweru bibiri gusa ukavaho hakaza undi.”

Akomeza avuga ko kuba yabashije gushyira ku isoko icyiciro cya mbere cy’imyenda ye ari ibintu byamushishije cyane, kuko yabisengeye ijoro n’amanywa.

Ati “Uko niyumva uyu munsi biragoye kubisobanura. Kuko ni ikintu natekerezagaho amanywa n’ijoro. Ubu ntegereje kureba uko abantu babyakira. Ikindi n’uko ibitekerezo bya benshi bigaragaza ko bakunze iyi myambaro.”

Akomeza avuga ko inzira yanyuze ari ndende, ariko kandi ngo n’urugendo ruracyari rurerure “Nshingiye ku byo maze gukora no ku byo nifuza gukora gusa nanone mfite icyizere cyo kuzagera ku ntego zanjye.”

Imyambaro ahanga, avuga ifite umwihariko kuko ariwe ubyikorera kandi bikaba bifite akarango k’umuco w’abanyaburayi na kinyafurika.

Yavuze ko nyuma yo gukorera muri Espagne atekereza no kwagura amashami y’ibikorwa bye agakorera mu Rwanda.

Ibikorwa bye avuga ko byarenze kuba muri Espagne, kuko aho uri hose ku isi ushobora kubibona.

Umuhanzi Ben Adolphe mu mwambaro ugaragaraza ikirago cya Denice Fashions

Umunyarwandakazi Denice mu mwambaro wa kompanyi ye Denice Fashions yashinze

Ikabutura n'agapira kagaragaza mu mugongo ushobora kwambara muri iki gihe cy'impeshyi

Denice yambaye 'Jumpsuit' nziza ku bantu b'igitsinagore muri ibi bihe by'izuba

Yvette Kelta yambaye T-Shirt na 'mask' bya Denice Fashion ku bakobwa bifuza kwambara neza

Icyiciro cya mbere cy'imyambaro ya Denice Fashions cyageze ku isoko

'Jumpsuit' ya Denice Fashions imaze umwaka umwe ku isoko

Wifuza kwambara neza muri iki gihe cy'impeshyi imyenda ya Denice Fashions irabigufashamo

Denice Fashion irabambika muri ibi bihe by'impeshyi

AMAFOTO: Urban Images






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND