RFL
Kigali

"Guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y'intoki, tuyikururiye" Minisitiri Johnston Busingye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/08/2020 10:00
0

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara abantu benshi bari kwandura icyorezo cya Coronavirus biturutse ahanini ku bari kwirara ku ngamba zashyizweho zo kwirinda, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yaciye amarenga ko hashobora gushyirwaho na none 'Guma mu rugo' mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.



Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe twa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 mu rwego rwo gukebura abaturarwanda no kubibutsa ko bakwiriye gukomeza kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi. Minisitiri Busingye yavuze ko kwirinda iki cyorezo byavuzwe, bikigishwa bikanasubirwamo ariko bamwe bakaba bakomeje kwirara. 

Minisitiri Johnston Busingye yagize ati "Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara. None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y'intoki, tuyikururiye. Twirinde, Twirinde! Akazi keza, Imana ibahe umugisha."

Minisitiri Busingye akunze gukebura abaturarwanda akabibutsa kwirinda Covid-19 mu butumwa anyuza kuri Twitter. Tariki 10/08/2020 ubwo mu Rwanda hari hamaze gupfa abantu 7 bishwe n'iki cyorezo, uyu muyobozi nabwo yanditse ubutumwa busaba abanyarwanda n'abaturarwanda kuzirikana ingamba zo kwirinda iki cyorezo. 

Icyo gihe yaranditse ati "Mwa bana mwe, mwa bakobwa mwe, mwa bahungu mwe, mwa bagore mwe, mwa babyeyi mwe, Korona irahari twikwirara na gato! Imaze kudutwara 7, twiyishidikanyaho! Nta muto, nta mukuru wayo. Dutwaze tugere kuri 00 hose. Ingamba ntituzizi??? GBU".


Minisitiri Busingye arasaba abaturarwanda kuzirikana ingamba zo kwirinda Covid-19

Ntabwo ari Minisitiri Busingye wenyine uciye amarenga ko Leta y'u Rwanda ishobora kongera gushyiraho gahunda ya Guma mu rugo, kuko na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije aherutse kubikomozaho nk'uko byatangajwe na The New Times. Dr. Ngamije yavuze ko ibipimo byafashwe ku bantu bakorera mu Isoko rya Nyarugenge (Mu Mujyi) n'iryo kwa Mutangana (Nyabugogo) no mu bindi bice, bizemeza muri iki cyumweru niba harebwa inzira ziganisha ku yindi 'Guma mu Rugo'.

Minisitiri Dr. Ngamije yatangaje ibi ubwo aya masoko tuvuze haruguru yari amaze gufungwa mu gihe cy'iminsi irindwi mu kurushaho kwirinda Covid-19. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y'uko muri aya masoko habonetse abantu benshi banduye iki cyorezo.

Nk'uko tubikesha Minisiteri y'Ubuzima, kugeza uyu munsi abantu bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 2, 540 ubariyemo 87 babonetse ku munsi w'ejo. Abamaze gukira iyi ndwara ni 1, 661 barimo 13 bakize ku munsi w'ejo naho abakiyirwaye ni 871. Abaturarwanda bamaze guhitanwa n'iki cyorezo ni 8. Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ni 338, 288 harimo ibipimo 4, 018 byafashwe ejo. Ku isi hose, abamaze kwandura iki cyorezo ni 22, 062, 541 naho abamaze guhitanwa nacyo ni 777, 668. 


Ubutumwa Minisitiri Busingye yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND