RFL
Kigali

U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi cyo muri Afrika kiri ku rutonde rw’ibihugu 21 abagenzi babivuyemo batashyirwa mu kato na Isiraheli

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:17/08/2020 18:39
0


Ku cyumweru, tariki 16 Kanama 2020 ni bwo Isiraheli yashyize hanze urutonde rw’ibihugu 21 abagenzi baturukamo ntibashyirwe mu kato (Quarantine) k’iminsi 14.



U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi, rwashyizeho ingamba zo kurwanya Covid-19. Ibi byaranakomeje na nyuma y’uko sosiyete ikora ingendo zo mu kirere RwandAir yongeye gusubukura ingendo mu bihugu bimwe na bimwe ari nako amabwiriza yo kwirinda akomeza gukurikizwa aho mbere yo gukora urugendo, umuntu asabwa icyangombwa cyerekana ko nta bwandu bwa Covid-19 afite.

Umuntu ashobora no gutekereza ko mu byatumye u Rwanda ruza kuri uru rutonde ari uko rwashyizeho ingamba zikarishye kandi zikaba zigerageza gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Minisiteri y'Ubuzima muri Israel yatangaje urutonde rw’ibihugu 21 byo ku Isi aho abagenzi babiturutsemo, bazajya bakirwa muri Isiraheli batarinze kujya mu kato k'iminsi 14. Ibyo bihugu ni ibi bikurikira;

1.Austria

2.Bulgaria

3.Canada

4.Croatia

5.Cyprus

6.Denmark

7.Estonia

8.Finland

9.Germany

10.Georgia

11.Greece

12.Hong Kong

13.Hungary

14.Italy

15.Jordan

16.Latvia

17.Lithuania

18.New Zealand

19. Rwanda

20.Slovenia

21.United Kingdom (Ubwami bw’Abongereza)

N'ubwo hatagaragajwe iby’ingenzi byagendeweho mu gukora uru rutonde, gusa ikigaragara ni uko ari ibihugu bizwi nka “Green countries”, ibi akaba ari ibihugu ahanini bishyira imbaraga nyinshi mu kwita ku bidukikije no kwita ku buzima bw’abanyagihugu.

Bimwe mu bihugu twavuze haruguru nka: Croatia, Bulgaria, n’uduce tune tugize Ubugereki (Athens, Thessaloniki, Corfu na Crete) na byo byamaze kwemeza ko abagenzi baturutse muri Isiraheli bazajya bemererwa kwinjira mu bihugu byabo batiriwe bashyirwa mu kato k’iminsi 14. 

Gusa ntibikuyeho ko bazajya bagira andi mabwiriza yagenwe bakurikiza, arimo nko; kubanza kwerekana icyangombwa kigaragaza ko nta bwandu bwa Covid-19 bafite. Ubugereki bwo bwemeye kwakira abantu batarenze 600 mu cyumweru baturuka muri Isiraheli kandi bakemererwa kuba basura uduce tune twonyine ari two: Athens, Thessaloniki, Corfu na Crete. 

N'ubwo icyorezo gikomeje kwangiza byinshi, ariko hari icyizere ko hagati mu mwaka wa 2021, bintu bizasubira mu buryo abantu bakava mu gihugu bajya mu kindi bidasaba kwerekana icyangombwa kigaragaza ko nta bwandu bwa Covid -19 umuntu afite.

U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi cyo muri Afrika cyaje kuri uru rutonde rwakozwe na Israel rw'ibihugu 21 abagenzi baturukamo bazajya binjira muri Israel ntibashyirwe mu kato k'iminsi 14. Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yanditse kuri Twitter ko yishimiye kuba u Rwanda rwaje kuri uru rutonde, avuga ko ari inkuru nziza kuko bizanafasha ba mukerarugendo bo muri Israel gusura u Rwanda.


Ubutumwa bwa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND