RFL
Kigali

Ibitaramo bya ‘Seka Live’ bigarutse mu isura nshya nyuma y'amezi atandatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2020 18:45
0


Ibitaramo by’urwenya bya ‘Seka Live’ binyura umubare munini bitegurwa na Arthur Nation bigarutse mu isura nshya nyuma y’amezi atandatu bitaba.



Mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, Seka Live yabaga buri kwezi hagatumirwa abanyarwenya bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.

Abanyarwanda n'abandi baherukaga Seka Live yo ku wa 29 Gashyantare 2020 yari yatumiwemo umunya-Nigeria Kenny Blaq na Ndumiso Lindi wo muri Afurika y'Epfo.

Bitewe n’ingaruka z’iki cyorezo kuri buri nguni y’ubuzima, abategura Seka Live bahisemo ko izajya ibera kuri shene ya Youtube yitwa Arthur Nation.

Buri Cyumweru hazajya haba igitaramo kimwe. Kuri iyi nshuro Arthur Nkusi ni we uzabimburira abandi, ku wa 23 Kanama 2020, afatanyije n’abanyarwenya b’abanyempano bigaragaje muri ‘Seka Rising Stars’.

Ibindi byumweru bizakurikiraho, hazajya hatangazwa umunyarwenya uzasururutsa abantu ndetse n’abo muri Seka Rising Stars batoranyijwe bazamufasha.

Buri gitaramo cy’urwenya kizajya kimara hagati y’iminota 25’ na 30’. Ni buri ku Cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ibi bitaramo byajyaga bitumirwamo abanyarwenya bo hanze, kuri iyi nshuro hazajya hakora abo mu Rwanda kandi nta gihe kizwi ibi bizarangirira.

Seka Live izajya ibanza gutegurirwa muri studio mbere y’uko ishyirwa kuri shene ya Youtube ngo abantu bayirebe.

Nkusi Arthur ati “Kora Subscribe kuri Arthur Nation. Igitaramo gica kuri iyo shene buri Cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Tubagezeho ibidasanzwe. Seka Live yagarutse.”

Mu bihe bitandukanye, ibitaramo bya Seka Live byatanze ibyishimo ku mubare muni wabaga uteraniye muri Kigali Marriott Hotel n'ahandi.

Seka Live yanyuzemo abarimo Klint da Drunk, Dr Ofweneke, Merci, Zaba Missed Call, Divine, Milly, Patrick, Feu Rouge, Michael Sengazi, Daliso Chiponda n’abandi.


Budandi Nice na Arthur Nkusi bagira uruhare rukomeye mu itegurwa rya Seka Live

Ibitaramo bya Seka Live bigarutse mu isura nshya nyuma y'igihe kinini bitaba

Seka Live izajya iba ku Cyumweru guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND