RFL
Kigali

Kim Kardashian yiyemeje gufasha Umuraperi C-Murder wakatiwe igifungo cya burundu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/08/2020 17:33
0


Umuherwe akana n’umunyamideli Kim Kardashian yiyemeje gutanga ubufasha bwose bwashoboka kugira ngo umuraperi C-Murder ufungiye icyaha cy’ubwicanyi arekurwe nyuma yo kubona ko yaba arengana.



Ni nyuma y’imyaka isaga 18, umuraperi w’umunyamerika, C-Murder akatiwe gufungwa burundu nyuma y’icyaha afungiye cy’ubwicanyi cyakozwe muri 2002, ashinjwa kwica uwitwa Steve Thomas.

Kim Kardashian Joins Fight to Free C-Murder - XXL

Kim Kardashian arashaka gutanga ubufasha kuri C-Murder

Kim Kardashian afite intego yo kuvanaho umuraperi C-Murder igifungo cya burundu kubera ashimangira ko nta bimenyetso bimushinja bigaragara. Nk'uko Kim Kardashian w’imyaka 39 atangaza akababaro afite n’uburyo ashengurwa umutima ku byabaye kuri uyu muraperi, yahisemo kwiyemeza kumukurikirana no gutanga ubufasha bushoboka akaba yarekurwa.

C-Murder ni umuraperi w’icyamamare muri Amerika akaba murumuna w’Umuraperi wa Master P. Kuva C-Murder yahamwa n’icyaha cyo kwica Steve Thomas mu 2002, yakomeje kuba umwere kandi benshi bemeza ko yakorewe amakosa menshi mu gihe cy'iperereza no mu rubanza rwe.

Rapper C-Murder Faces Life In Prison After Final Murder Conviction ...

Mu nkuru ya Dailymail, ivuga ko ku ya 18 Mutarama 2002, habaye ibyago igihe umusore Thomas yicwaga. Bukeye bwaho, Corey Miller (C-Murder) yatawe muri yombi azira ubwo bwicanyi. Mu magambo ya Kim Kardashian yasobanuye agira ati: “Inteko y'abacamanza yahamije Corey Miller gufungwa burundu, Inteko y'abacamanza yagombaga kumvikana ko ahamwa n'icyaha. 

'Kuva yaburanishwa, abatangabuhamya banze kugira icyo batangaza, ibimenyetso bishya byerekana ko ashobora kuba umwere, kandi hari abavuga ko abacamanza bahatirwa kwemeza uyu muraperi kugira ngo ahamwe n'icyaha. Ubutabera nyabwo kuri uyu musore busaba ko uwamwishe koko yabazwa”.

Kim Kardashian | POPSUGAR Celebrity

Kim Kardashian 

Akomeza agira ati: “Umutima ufitiye impuhwe umuryango wa Steve Thomas. Nshobora kwiyumvisha ukuntu ibyo bigoye kandi intego yanjye ntabwo ari iyo kugaragaza iki gikomere kibabaza ahubwo ni ugutanga ubufasha mu kumenya ukuri inyuma y'aya makuba”.

Kim Kardashian Joins Fight To Free Rapper C-Murder, Master P's ...

C-Murder ashinjwa kwica Steve Thomas akatitwa igifungo cya burundu

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND