Umuherwe akana n’umunyamideli Kim Kardashian yiyemeje gutanga ubufasha bwose bwashoboka kugira ngo umuraperi C-Murder ufungiye icyaha cy’ubwicanyi arekurwe nyuma yo kubona ko yaba arengana.
Ni nyuma y’imyaka isaga 18, umuraperi w’umunyamerika, C-Murder
akatiwe gufungwa burundu nyuma y’icyaha afungiye cy’ubwicanyi cyakozwe muri 2002, ashinjwa
kwica uwitwa Steve Thomas.
Kim Kardashian arashaka gutanga ubufasha kuri C-Murder
Kim Kardashian afite intego yo kuvanaho umuraperi
C-Murder igifungo cya burundu kubera ashimangira ko nta bimenyetso bimushinja
bigaragara. Nk'uko Kim Kardashian w’imyaka 39 atangaza akababaro
afite n’uburyo ashengurwa umutima ku byabaye kuri uyu muraperi, yahisemo
kwiyemeza kumukurikirana no gutanga ubufasha bushoboka akaba yarekurwa.
C-Murder ni umuraperi w’icyamamare muri Amerika akaba murumuna w’Umuraperi wa Master P. Kuva C-Murder yahamwa n’icyaha cyo kwica Steve Thomas mu 2002, yakomeje kuba umwere kandi benshi bemeza ko yakorewe amakosa menshi mu gihe cy'iperereza no mu rubanza rwe.
Mu nkuru ya Dailymail, ivuga ko ku ya 18 Mutarama 2002, habaye ibyago igihe umusore Thomas yicwaga. Bukeye bwaho, Corey Miller (C-Murder) yatawe muri yombi azira ubwo bwicanyi. Mu magambo ya Kim Kardashian yasobanuye agira ati: “Inteko y'abacamanza yahamije Corey Miller gufungwa burundu, Inteko y'abacamanza yagombaga kumvikana ko ahamwa n'icyaha.
'Kuva yaburanishwa, abatangabuhamya banze kugira icyo batangaza, ibimenyetso bishya byerekana ko ashobora kuba umwere, kandi hari abavuga ko abacamanza bahatirwa kwemeza uyu muraperi kugira ngo ahamwe n'icyaha. Ubutabera nyabwo kuri uyu musore busaba ko uwamwishe koko yabazwa”.
Kim Kardashian
Akomeza
agira ati: “Umutima ufitiye impuhwe umuryango wa Steve Thomas.
Nshobora kwiyumvisha ukuntu ibyo bigoye kandi intego yanjye ntabwo ari iyo
kugaragaza iki gikomere kibabaza ahubwo ni ugutanga ubufasha mu kumenya ukuri
inyuma y'aya makuba”.
C-Murder ashinjwa kwica Steve Thomas akatitwa igifungo cya burundu
TANGA IGITECYEREZO