Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru idasanzwe y’abagore babiri b’impanga bo muri leta ya Virgina bashakanye n’abagabo babiri nabo b’impanga bakaba babana mu inzu imwe bose, bakaba bafite byinshi bahuriyeho bitangaje.
Abagore babiri b’impanga Brittany Deane na Briana Deane b’imyaka 33 y’amavuko batangaje abantu kubera inkuru yabo bombi. Aba bagore uko ari babiri bashakanye n’abandi bagabo babiri nabo b’impanga ku munsi umwe none bose bateganya no kwibaruka imfura zabo ku munsi umwe.
Britanny, Briana n'abagabo babo Josh na Jeremy
Aba bagore uko ari babiri bashakanye n’abagabo babiri
aribo Josh Salyers na Jeremy Salyers bose bafite imyaka 35 y’amavuko, ubukwe
bwabo bwabaye muri Kanama 2018. Iyi miryango yombi yatangaje ko bitegura
kwibaruka imfura zabo kandi ko bifuza kurera abana babo hamwe. Aba bose bahuye mu
mwaka 2017 mu birori bihuza impanga (Twins Festival).
Ubwo baganiraga n’ikinyamakuru cy’Abongereza DailyMail
bavuze ko bishimiye kuba bagiye kunguka imfura zabo kandi bishimiye kuzarera
abana babo bari mu kigero kimwe ni ukuvuga imyaka ingana kandi bakabarerera
hamwe bose. Mu magambo yabo bagize bati: ”Ntabwo abana bacu bazaba ari ababyara
ahubwo bazaba ari abavandimwe ndetse nk’impanga twese hamwe”.
ubukwe babo bwari bwitabiriwe n'impanga zitandukanye
Ubukwe bwabo bwabaye ku munsi umwe
Mu kiganiro iyi miryango uko ari ibiri iheruka kugirira
mu kiganiro mu gihugu cya Australia muri Gicurasi bavuze ko bikunze bifuza ko bose
bazatwara inda mu gihe cyimwe. Brittany umwe muri aba bagore yavuze ko we n’umuvandimwe
we hari byinshi bahuje mu buzima bwabo harimo nko guhuza umunsi w’amavuko,
kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kurangiza amashuri no gukora ubukwe
ku munsi umwe.
Brittany yakomeje avuga ko kuba bombi batwara inda mu gihe kimwe kuri bo byaba ari ikintu kidasanzwe cyabashimisha kandi gishoboka. Umuvandimwe we Briana yavuze ko nawe ibi bibaye byamushimisha cyane, yongeraho ko hari uburyo batekereza byagenda maze bigakunda kandi ko bazishimira ikizabivamo cyose. Josh Salyers muri iki kiganiro bagiriye muri Australia yagize ati: ”Kuba tugiye kubana mu nzu imwe, ibi bivuze ko tugiye gufashanya mu kuzamura uyu muryango wacu munini. Bizaba ari ibintu bidasanzwe”.
Inkuru y’iyi miryango uko ari ibiri yatangiye
kumenyekana cyane mu itangazamakuru ubwo Josh na Jeremy bateraga ivi basaba aba
bagore babo ko bababera abagore, uyu muhango ukaba warabaye umunsi umwe, igihe
cyimwe ndetse ubwo bateraga ivi aba bagabo babikoreye rimwe batera ivi imbere y’abagore
babo.
Brittany na Briana bambitswe impeta ku munsi umwe
Imiryango yabo ibana mu nzu imwe
Mbere yo guhura n'aba bagore babo Jeremy yatangaje ko
yabanje kuganira n’umuvandimwe we amusaba ko nibagera igihe cyo gushaka ko bazashaka
abagore nabo b’impaga nkabo. Nyuma yo guhura naba bagore babo yavuze ko ari
amahirwe adasanzwe babonye. Mu mafoto atandukanye yabo bakunze kugaragara
bambaye imyenda isa mu birori bitandukanye.
Src: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO