RFL
Kigali

Gretta Gigi wakanyujijeho mu muziki yavuze ibyabaye kuri Sizzaman yaje i Kigali anagaruka ku bushabitsi yinjiyemo-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/08/2020 11:59
0


Dukunde Gretta (Gretta Gigi) ni umuhanzikazi wakanyujijeho mu myaka micye ishize, gusa uyu munsi wanone benshi baramwibagiye. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mukobwa yatangaje ibyabaye kuri Sizzaman ubwo yarari i Kigali anakomoza ku bucuruzi bumuhugije anagaruka ku cyatumye ahagarika umuziki.



Gretta Gigi wari ukunzwe mu bihe bye byiza yigeze, yakoranye indirimbo n’umuhanzi wari ugezweho muri Kampala-Uganda witwa Sizzaman, akorana na Producer Washingiton nawe wigeze kukanyuzaho ndetse yanakoze n'indirimbo nyinshi ku giti cye zakunzwe twavugamo nka 'Nisubiyeho', 'Ntukijijishe' n'izindi.

Kuri uyu munsi wanone benshi mu bakiri bato cyangwa abatarakurikiye umuziki wo hambere ntibamuzi n’abandi bari bamuzi batangiye kumwibagirwa. Uyu muhanzikazi yabwiye INYARWANDA ko yaretse umuziki yigira mu bucuruzi aho yamaze gushinga Resitora yise 'Gigi's Lawn Restobar'.

Ese ni iyi mpamvu nyamukuru itari ubucuruzi yamuteye kureka umuziki ahagana mu 2015? Ni zihe nama agira abahanzikazi bakiri bato?  Nyuma yo kwibaza ibibazo nk’ibi ndetse no kugira inyota y’icyatumye Gretta Gigi areka muzika kandi yari ayishoboye, InyaRwanda TV yamusuye atubwira byinshi kuri we.

Reba ikiganiro InyaRwanda TV yagirananye na Gretta Gigi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND