RFL
Kigali

Kevin de Bruyne yatowe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’U Bwongereza, anganya agahigo na Thierry Henry

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/08/2020 10:21
0

kevin de Bruyne w’imyaka 29 y’amavuko, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’U Bwongereza primier league umwaka w’imikino 2019/20



Ikipe ya Liverpool niyo yegukanye igikombe cya shampiyona y’U Bwongereza 2019/20 naho ikipe ya Manchester City yari inafite igikombe giheruka, iza ku mwanya wa kabiri.

Umukinnyi Kevin de Bruyne w’imyaka 29 y’amavuko uyu mwaka w’imikino 2019/20 yatsinze bitego 13 ndetse anatanga imipira 20 ivamo ibitego aho yanganyije agahigo na Thierry Henry watanze imipira 20 ivamo ibitego mu mwaka w’imikino 2002/03

Nyuma ya Eden Hazard ndetse na Vicent Kompany, Kevin de Bruyne mu myaka icyenda itambutse abaye umukinnyi wa gatatu ukomoka mu Bubiligi wegukanye iki gihembo.

Kevin de Bruyne ufite inkomoko mu gihugu cy’U Burundi, yegukanye iki gihembo nyuma yuko umwaka ushije w’imikino season 2018/19 cyari cyatwawe na Virgil van Dijk umudefanseri wa Liverpool.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati waherukaga kwegukana iki gikombe ni N'Golo Kanté usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea. 


Virgil van Dijk ni we warufite iki gihembo giheruka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND