RFL
Kigali

Tonzi yasohoye indirimbo 'Gumana nanjye' nyuma y'iminsi micye ahize abahanzi bose bo mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2020 10:54
0


Uwitonze Clementine (Tonzi) yasohoye indirimbo yise 'Gumana nanjye' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na David Pro. Ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye yegukanye igikombe nk'uwahize abandi bahanzi bose bo mu Rwanda mu irushanwa MNI. Ni nyuma kandi y'igihe gito akoze igitaramo 'Hejuru ya byose Worship Avenue Live concert'.



"Mwami wanjye nje imbere yawe nciye bugufi, ukuboko kwawe kwankozeho ndakira, agahinda ntikazamperana na rimwe, nzahora iteka ryose ngushima. Gumama nanye undekuye nagwa. Nzamuye amaboko ngushima nshishikaye Gitare, nzavuga ineza yawe bose bayimenye Nyirimgoma ku bw'imirimo n'ibitangaza unkorera Yesu we nzahora iteka ryose ngushima " Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya 'Gumana nanjye' ya Tonzi uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


Tonzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Gumana nanjye'

Tonzi watumbagirijwe izina n'indirimbo ye yise 'Humura' ni umwe mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi dore ko nta kwezi kwashira adashyize hanze indirimbo nshya. Kuwa 26 Kamena 2020 abandi bahanzi bose aba ubwa mbere mu cyiciro cya 2 cy'irushanwa MNI abikesha indirimbo ye 'Hejuru ya byose' yegukanye 2,000,000 Frw. Izina rye rizwi na none mu bikorwa by'urukundo ashyizeho umutima we wose byo gufasha no gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga abinyujije mu muryango yatangije witwa 'Birashoboka dufatanyije'.


Tonzi abitse iwe mu rugo igikombe yahawe nk'umuhanzi wahize abandi bose mu irushanwa rya MNI

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'GUMANA NANJYE' YA TONZI

REBA HANO IGITARAMO TONZI AHERUTSE GUKORERA KURI INTERINETI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND