RFL
Kigali

APR FC yabonye umutoza wungirije Adil Erradi ukubutse muri Argentina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/08/2020 13:26
0


Mu gihe kigera ku kwezi n’icyumweru ikipe ya APR FC yari imaze idafite umutoza, ubu Adil Erradi afite umutoza wungirije ukomoka mu gihugu cya Argentina witwa Pablo Morchon.



Mukiganiro umuvugiza wa APR FC akaba yatangarije INYARWADA ko uyu mutoza yageze mu Rwanda mu gihe akato arimo ni karangira azahita yerekanwa ku mugaragaro.

 Pablo Morchon w’imyaka 47 aje kungiriza Adil Erradi aho bagomba kugera mu mikino y’amatsinda ya CAF-champions League ndetse no gutwara ibikombe byose bizakinirwa mu Rwanda, dore ko ariyo ntego ubuyobozi wa APR FC bufite muri uyu mwaka.

Tariki 08 Nyakanga, nibwo APR FC yandukanye n’umutoza wari wungirije ndetse ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi bi iyi kipe ifite ibikombe 3 bya CECAFA cyose yatwariye mu Rwanda.

 

Pablo Morchon azungiriza Adil muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND