RFL
Kigali

John Legend n’umugore we Chrissy Teigen baritegura kwibaruka umwana wabo wa gatatu

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/08/2020 15:59
0


Inkuru nziza kuri John Legend n’umukunzi we Chrissy Teigen y’uko bitegura kunguka umwana wabo wa gatatu yamenyekanye ubwo hajyaga hanze amashusho y’indirimbo”Wild” John Legend yahuriyemo n’umugore we



Iyi nkuru y’umuryango wa John Legend n’umufasha we Chrissy Teigen yamenyekanye  ubwo hasohokaga indirimbo nshya ya John Legend afatanyije na Gary Clark Jr. yise “Wild” muri iyi ndirimbo hagagaramo umugore we Chrissy ubona ko afite inda nkuru, amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza bombi bari ku mucanga wo muri Mexico.

Vevo imwe muri kampani y’abanyamerika isohohora videwo zitandukanye z’abahanzi kuwa kane w’icyi cyumweru yatangarije abakunzi bayo ko ibafitiye agashya nyuma nibwo yaje gusohora iyi videwo aho abakunzi b’uyu muhanzi bahise bamenya icyo Vevo yavugaga.

Muri iyi videwo kandi hagaragaramo n’abana 2 ba John Legend aribo Luna w’imyaka 4 y’amavuko na Miles w’imyaka 2 y’amavuko. Iyi ndirimbo yahise irebwa n’abarenga miliyoni mu masaha macye igisohoka.

John legend family

John Legend n'umuryango we

Abafana babo benshi bahise bagaragaza imbamutima zabo, aho bamwe mu butumwa cyangwa comments bahise bashyira kuri iyi ndirimbo bamwe babashimira kubw’umwana bagiye kunguka.

Nyuma yaho gato Chrissy Teigen nawe yaje kwemeza aya makuru ubwo yashyiraga videwo ku rukuta rwe rwa Twitter. Aba bombi bamenyanye mu mwaka 2006 mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yitwa Stereo. Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo Wild ryayobowe na Nabil Elderkin uyu akaba ariwe wabahuje mu myaka 16 ishize.

Chrissy Teigen

Chrissy Teigen ukora umwuga wo kumurika imideli yakundanye na John Legend imyaka itari micye nyuma y’uko bamenyanye mu 2006, barushinze mu mwaka 2013 ibirori byabereye mu Butaliyani. Aba bombi ni bamwe muri couples zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

 

Src: Hello Magazine & CNN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND