RFL
Kigali

Italy: Umukambwe yaciwe ihazabu kubera kubika kw’isake ye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:14/08/2020 12:41
0


Umugabo w’Umutaliyani, Angelo Boletti w’imyaka 83, utuye mu gace kitwa Castiraga Vidardo yategetswe gutanga ihazabu kubera isake ye yahoraga ibika buri gitondo.



Mu busanzwe isake ntizemewe mu Butaliyani. Ibi rero ni byo byatumye umukambwe w’imyaka 83 acibwa amande kubera isake ye yabikaga buri gitondo. 

Uyu mukambwe umaze igihe kinini atuye muri aka gace yaciwe ihazabu ingana n’ama Euro 166 aya akaba ahwanye n’amadolari 194,77.  Boletti yagize ati: ”Ntacyo mfite narenzaho, ese byari bimaze iki?” 

Akomeza asobanura ko iyi sake yise Carlino imaze imyaka igera kuri 10 iba mu busitani bwe, gusa nyuma yaje kuyiha umwe mu nshuti ze kubera ko abaturanyi be bari bamumereye nabi kubera kubika kw’iyi sake. Byaje kurangira isake ayigaruye iwe kuko ya nshuti ye yari imaze kujya mu biruhuko.  

Umupolisi yaje koherezwa kugenzura inzu ya Boletti nyuma y'uko abaturanyi bongeye gutanga ikirego ko Carlino (ya sake) yongeye kugaruka muri ako gace, aho yabikaga buri saa kumi n’igice za mu gitondo, rero bikabangamira abaturanyi ba Boletti cyane.

Amadolari akabakaba 200 yaciwe Boletti hagendewe ku itegeko ryo mu Butaliyani rivuga ko amatungo agomba kuba byibura ari muri metero 32.8 uvuye ku baturanyi.

Boletti, umukambwe uri mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri ubu akaba ari umubumbyi w’amatafari yavuze ko Carlino (isake) icyo gihe yabaga mu nzu yayo yabugenewe.

Yanatangaje ko atarazi iby’itegeko ry’uko amatungo agomba kuba ari muri metero 32.8 uvuye ku baturanyi ndetse yanavuze ko ateganya kujurira kubera ihazabu yasabwe. Akomeza agira ati: ”Bagombaga kuba baramenyesheje mbere, sinigeze mbyumva rwose”.

Boletti wababajwe cyane n’ihazabu yaciwe, avuga ko atabona aho yerekeza ku myaka ye 83, kandi ko atazarekera aho gukurikirana iby’iki kibazo, avuga ko azahamagara ku cyicaro gikuru cya polisi n’ahandi hose hashoboka kugira ngo arenganurwe. 

Umuyobozi wa Castiraga Vidardo, Emma Perfetti yagize icyo atangaza kuri ibi, avuga ko aba polisi bo muri aka gace bagiye mu rugo rw’uyu mukambwe ubwo yabaga atubahirije amategeko agenga amatungo ndetse akabwira aba polisi ko isake ye igiye kuhamara iminsi 20 gusa ntibyubahirijwe.

Perfetti asoza avuga ko kubika kw’iyi sake buri gitondo bibangamira cyane abaturanyi kandi ko mbere ibi bibazo bijyanye n’urusaku bitari byarigeze bigaragara muri aka gace.


Src: Foxnews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND