RFL
Kigali

Twaganiriye n'umwe mu bagore bagiye kongeresha no kugabanyisha ikibuno, inda n’igitsina: Amabere byari 200,000 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2020 9:20
0


Mu gitondo cy’uyu wa Kane hacicikanye amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe “abagore n’abakobwa 15 harimo 12 bari baje kongeresha no kugabanisha ikibuno, inda, amabere n’amaboko.”



Byatunguye benshi bavuze ko n’akataraza umwana w’umuntu azakana!- Kongera ikibuno na 'Hips' byari 200, 000 Frw, kongeresha amabere cyangwa kuyagabanya byari 200, 000 Frw, kugabanya mu nda nini byari 150, 000 Frw; inda ntoya ni 100, 000 Frw naho kugabanya amatama byari 50, 000 Frw.

Urutonde rwasohotse rugaragaza imyirondoro y’aba bagore n’abakobwa barimo abo ku Kimisigara, Nyamirambo, Kanombe, Gakenke, Gisozi n’ahandi. Umukuru muri bo yabonye izuba mu 1967 naho umuto muri bo yavutse mu 1997.

Uwimpuhwe Zawadi wavutse mu 1995 ni we bivugwa ko yakoraga iki gikorwa cyo kongera no kugabanya ibibuno, inda, amabere, amaboko n’ibindi yifashishije imashini. Amakuru avuga ko yafatanywe n’imashini yakoreshaga yongera imyanya y’ibanga y’abagore n’abagabo.

INYARWANDA, yavuganye n’umugore twahaye izina rya ‘Uwase’ wavuze ko yari amaze gutakaza agera ku bihumbi 600 Frw ajya kongeresha imyanya ye y’ibanga, ikibuno n’amabere.

Yavuze ko we n’abandi bagore ndetse n’abakobwa bayobotse uwitwa Zawadi mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ aho bifashishaga imodoka zabaga zibifitiye uburenganzira bakajya aho yakoreraga.

Uwase avuga ko mu minsi ya mbere ajya kwa Zawadi yabonaga ko hari ikiyongera ku mabuno ye, ndetse atangira guhamagarira inshuti ze gukusanya amafaranga ababwira ko yabonye ahatuma banyura amaso ya benshi.

Uyu mugore avuga ko Zawadi yari yamubwiye ko mu gihe cy’iminsi ine n’icyumweru, azaba ari umwe mu bagore beza muri Kigali bateye amabengeza ariko ngo siko byagenze.

Ibi ngo ni byo byatumye we n’abandi bagore ndetse n’abakobwa bivumbura, batangira guhererekanya ibiganiro kuri WhatsApp inzego z’umutekano zirabimenya.

Uwase asobanura ko uwakorerwaga iki gikorwa yakuragamo imyenda yose, hanyuma bagacomeka imashini ku kibuno n’ahandi yifuzaga kongera cyangwa kugabanyisha.

Yagize ati “Kuri njye byaranze. Wabonye ukuntu bacomeka ku kibuno utuntu tumeze nk’amasoriri. Turiya tuntu rero ni two dufata ku kibuno tuba turiho umupira hanyuma akawucomeka mu mashini icometse ku muriro igahaga ikibuno.”

Uwase avuga ko ashingiye ku gihe yari amaze ajya kwa Zawadi agasangayo umubare munini w’abamuyobotse, yabonye amafaranga atagira ingano.

Anavuga ko Zawadi yatangaga imiti izamura igipimo cy’urukundo n’imiti yongera igitsina cy’abagabo-Kandi ngo hari abagabo azi bagiye bahurirayo mu bihe bitandukanye.

Uwase we n’abandi bagore batekereza ko icyatumye bidakunda ibyo bakoreshaga, ari uko Zawadi yananiwe no kugura umuti wa miliyoni 8 Frw ushyirwa muri iyi mashini.

Avuga ko hari amakuru bari bafite y’uko muri Tanzania, babikora kandi ngo azirikanye n’inkumi zizwi muri Kigali zagiyeyo kubikoresha.

Ati “Nyine we yiguriye imishani ubundi akajya adutuburira. Nyine akajya akwereka muri bya bindi bihugu babikora akajya akwereka ko ari yo bakoresha ariko uwo muti ntiyawukoze.”

Uwase anavuga ko Zawadi yari afite umugambi wo gucuruza abakobwa, kandi ko yagiye abahuza n’abagabo babaga bashaka gutera akabariro.

Abagore, abagabo n'abakobwa bari bamaze iminsi barayobotse uwitwa Zawadi wavugaga ko yongera/agabanya amabuno, amabere, igitsina n'ibindi/Photo: Illustrations





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND