RFL
Kigali

Stromae na Gaël Faye ni bo bahanzi bafite inkomoko mu Rwanda bamamaye cyane ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/08/2020 18:31
0


Umuziki ni kimwe mu bintu umuntu akora bikamenyakanisha nyir'ubwite ku Isi yose mu gihe gito. Akenshi kugira ngo umuziki ukure ukwire amahanga yose bisaba kuba wuzuyemo ubutumwa bugashimwa ndetse bukanakundwa na benshi, ari yo mpamvu ubu Gael Faye na Stromae ari bo bahanzi bafite inkomoko ku Rwanda bamamaye ku isi.



Tugarutse inyuma gato ku mateka ya Gaël Faye wavutse ku ya 6 Kanama 1982, ni umuririmbyi w’Umufaransa ariko ufite inkomoko mu Rwanda. Ni umuraperi, akaba n'umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi kuri se w'umufaransa na nyina w'umunyarwanda.

Yimukiye mu Bufaransa afite imyaka 13 y'amavuko ahunga intambara y'abenegihugu yo mu Burundi. Yanditse igitabo ku byerekeye aya mateka ye acyita Small country, (Petit Pays). Ni igitabo cya Biografiya (kiba kibanga ku mateka n’ubuzima by’umuntu). Cyasohowe bwa mbere mu Bufaransa muri Kanama 2016 na Grasset, kuva icyo gihe cyahindurwa mu ndimi 36, iki gitabo cyagurishijwe kopi 700,000.


Uyu muhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’Isi yose nka; Tot le Matin, Petit Pay, Irruption , Ma Famme, Je Pars n’izindi.

Naho ku ruhande rw’icyamamare ku Isi, hari Stromae (Paul Van Haver). Ni umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Yigaragaje cyane mu njyana ya Hip hop ndetse na Elegitoroniki. Stromae w’imyaka 35 y’amavuko ni Umubiligi ukomoka mu Rwanda kuri Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver.

Izina rye ryamamaye mu ruhando rwa muzika y’Isi yose mu bihugu bivuga indimi zitandukanye kabone nubwo we aririmba mu rurimi rw’igifaransa gusa. Stromae yaje kumenyekana cyane mu 2009 mu ndirimbo ye yise "Alors on danse" (yo kuri alubumu Cheese), yaje kuba iya mbere mu bihugu byinshi by'i Burayi.

Muri 2013, Album ye ya kabiri Racine Carrée yagenze neza mu bucuruzi, agurisha kopi miliyoni 2 mu Bufaransa honyine hamwe n’ibice bigera ku 600,000 ahandi. Yagurishije inyandiko zirenga miliyoni 8.5 ku isi yose.


Burya kwamamara mu kintu bisaba akenshi kuba warahereye hasi. Stromae yatangiye gukunda umuziki akiri umwana muto cyane. Ku myaka 11 y'amavuko, ni bwo Stromae yerekeje mu ishuri rya muzika rya Académie Musicale de Jette, yiga amateka y’umuziki no kuvuza ingoma.

Mbere gato y’uko amenyekana cyane ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga nka Stromae, uyu musore mu 2000 yagaragaye nk’umuraperi yitwa Opsmaestro, iri zina akaba yararihinduye nyuma yaho gato afata iri zina rya ‘Stromae’ yamenyekaniyeho cyane.

Ku myaka 18 y’amavuko, yashinze group yitwa “Suspicion” ikora injyana ya Rap. Mu mwaka wa 2008 yasinye amasezerano y’imyaka 4 akorana n’amazu akora umuziki yitwa “Because Music” ndetse na “Kilomaître”. Yamenyekanye cyane ku Isi, mu ndirimbo zirimo; 'Papaoutai' yarebwe ku rubuga rwa Youtube n’abantu basaga Miliyoni 722, 'Alors on Dance' yarebwe n’abantu basaga Miliyoni 220, 'Formidable', 'Tous les Memes' n’izindi.

Si aba bahanzi gusa bakomoka mu Rwanda bamaze kuba ibyamamare kuko hari n’abandi nka Corneille, Mike Looke n’abandi. Icyakora Stromae na Gael Faye ni bo bamamaye cyane ku rwego mpuzamahanga ku migabane itandukanye, ugendeye ku bitaramo mpuzamahanga bagiye bitabira, umubare w'abamaze kureba indirimbo zabo, ibikorwa by'indashyikirwa n'ibindi binyuranye.

Kuri ubu abahanzi nyarwanda b'imbere mu gihugu n'abakorera muzika hanze y'u Rwanda bakomeje gutera intambwe ibaganisha ku kwamamara ku rwego mpuzamahanga n'ubwo hakiri inzira ndende. Mu bo twavuga bari kwigaragaza cyane hari Meddy ufite indirimbo 'Slowly' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 34 kuri Youtube, The Ben, Bruce Melody uhagaze neza cyane muri iyi minsi, n'abandi.

REBA HANO PAPAOUTAI INDIRIMBO YA STROMAE


REBA HANO INDIRIMBO PETIT PAYS YA GAEL FAYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND