RFL
Kigali

Sugira Ernest yemeje ko ari mu biganiro n’ikipe ikomeye yo muri Morocco

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/08/2020 14:38
0

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wakiniraga Rayon Sports, Sugira Ernest, yatangaje ko ageze kure aganira n’ikipe y’ubukombe muri Morocco ya Difaa El Jadida, nyuma yo gusoza igihe cy’amezi atandatu y’intizanyo yari arimo.



Nyuma yo gusoza amasezerano y’intizanyo yari arimo muri Rayon Sports, ikipe ya APR FC yakiniraga ikamubwira ko itamukeneye, imuha uburenganzira bwo kwishakira indi kipe, Sugira yahise atangira kuganira n’amakipe menshi atandukanye.

Sugira yari yumvikanye na Rayon sports kuzayikinira imyaka ibiri iri imbere ariko ntibamuha amafaranga yagombaga guhabwa, bikaba byaratumye akomeza kuganira n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda.

Aganira na times Sport, Sugira Ernest yatangaje ko ari mu biganiro n’ikipe ya Difaa El Jadida yo muri Morocco, ndetse ngo ibiganiro biri kugenda neza ku buryo isaha n’isaha yayerekezamo.

Sugira Ernest yinjiye muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza 2019 avuye muri mukeba APR FC yamutije kugira ngo abone umwanya wo gukina, nyuma yo kutumvikana n’umutoza Adil agatangaza ko atakimukeneye mu bakinnyi ba APR FC.

Mu mezi abiri n’igice yakiniye Rayon Sports mbere y’uko imikino ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, Sugira Ernest yayitsindiye ibitego bitatu muri shampiyona na bibiri mu gikombe cy’Amahoro.

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Sugira ashobora gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Difaa El Jadida yo muri Morocco





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND