RFL
Kigali

Kenya: Ava Mutoni yashyize hanze indirimbo nshya 'Just help' ihamagarira abantu gufasha abatishoboye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2020 10:19
0


Mutoni Agatha Mignonne wiyise Ava Mutoni umuhanzikazi nyarwanda uba mu gihugu cya Kenya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Just help' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo yise 'Afrika' ivuga ko igihe kigeze Afrika ikamurikira Isi.



Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Ava Mutoni  yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse ashaka gushishikariza abantu bose kugira umutima wo gufasha abatishoboye kuko uko waba umeze kose hari umuntu burya wafasha ukaba uramuremeye kugira ngo abeho. Yagize ati "Ubutumwa nyamukuru ni uko uko waba umeze kose mu bushobozi bwawe hari umuntu ukeneye ubufasha bwawe kugira ngo abeho".

Ava Mutoni afite indoto zo kuzaba umuhanzikazi ukomeye ku rwego rw'isi. Ni umukobwa wakuriye mu rusengero aho yasengeraga mu Itorero ryitwa Jesus Great Haverst. Yageze muri Kenya mu mwaka wa 2013. Uyu munyempano mushya ufatanya umuziki n'ishuri, yavuze ko yihaye intego yo gukora indirimbo zirimo ubutumwa bureba umuryango mugari, aho yatangiye akora indirimbo 'Afrika', ubu yashyize hanze iyo yise 'Just help'.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'JUST HELP' YA AVA MUTONI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND