RFL
Kigali

Indirimbo yakoreye Tom Close bikavugwa ko yashishuwe, ingamba nshya: Maurix washyize itafari ku muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/08/2020 14:25
0


Umuhanzi Maurice Jean Paul Mbarushimana uzwi kandi Maurix Baru, yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka itanu yihugura mu Buholande aho yavomye ubumenyi akamenyana n’abahanzi bakomeye yifuza kubyaza umusaruro.



Maurix Baru si izina rishya mu matwi y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda. Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga ibiganza ku mishinga y’indirimbo zakunzwe bukomeye. 

Abinyujije muri studio ye yise “Maurix Music Studio” yashyize ku isoko indirimbo nka “Mbwira Yego” y’umuhanzi Tom Close imaze imyaka 10.

‘Sindi indyarya’ y’itsinda rya Urban Boys, ‘Nakoze iki’ y’umuraperi Riderman, ‘Amahirwe ya nyuma’ ya Mugisha Benjamin [The Ben] n’izindi nyinshi.

Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y’ishuri, biturutse ku rukundo rw’umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki.

Akiri muto Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga kumujyana mu bitaramo by’umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo by’amakorali, abasaza baririmba ururimi rw’ikiratini n’abandi.

Yagize n’amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano yiga mu iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo zitandukanye.

Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w’amaguru, ariko yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.

Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y’ i Butare mu mwaka wa 2007-2008, 

We n’abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.

Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw’abahanzi bo muri Kaminuza (Forum des artistes musiciens - UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix Music Studio.

Maurix Baru yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo yakoze zakunzwe bitewe n’uko yazikoranye umutima ushaka kandi agamije kugaragaza akarango k’umuziki we nk’umuntu wakuriye mu rugo rw’abanyamuziki.

Avuga ko yafataga umwanya wo kwitondera indirimbo mbere y’uko abantu batangira kuyumva, kandi ngo byatanze umusaruro n’uyu munsi yishimira.

Uyu muhanzi avuga ko nk’indirimbo “Mbwira Yego” yayikoze mu ijoro rimwe ari kumwe na Tom Close, ndetse ngo yari yabanje gukora injyana yayo ayumvisha uyu muhanzi.

Maurix ati “Kubera ko byari ibintu dukunze nta hantu na hamwe harimo igiciro ngo tuvuge ngo wenda ntatinda ndamwishyuza ku isaha cyangwa muri studio biragenda gutya.”

Akomeza ati “Kuko nanjye numvaga nshaka gukora indirimbo nziza kandi numva ari ibintu nkunze. Nta mvune twumvagamo. Ntekereza ko umusaruro w’urwo rukundo n’izo mbaraga, ari ukuyikora, ari ukuyicuranga njye nashakaga gucuranga ikintu nakwita ko ari umwihariko.’

Maurix avuga ko mu ndirimbo zose yagiye akora zifite umwimerere n’uburyohe, kandi ngo byagorana kuvuga ko harimo izo yashishuye.

Producer Maurix yavuze ko indirimbo "Mbwira Yego" yakoreye Tom Close itashishuwe nk'uko byatangajwe

Akomeza avuga ko icyo gihe akorana na Tom Close, yari umuhanzi uri kuzamuka ugezweho mu gihugu, byanamuhaye imbaraga zo gukora ikintu cyiza cyatanze umusaruro n’ubu.

Agaragaza ko indirimbo igira umwihariko bitewe n’uwayikoze ndetse n’umuhanzi wayiririmbye, bakabikora ari ibintu batekerejeho kandi bahanze.

Producer Maurix ahakana ko iyi ndirimbo “Mbwira Yego” itigeze ishishurwa nk’uko byagiye bivugwa na benshi ikimara gusohoka.

Ati “Iriya ndirimbo ntabwo ntigeze nyishishura. Kubera ko ifite injyana ya RnB icyo gihe hababa hari hagezweho injyana ya RnB dushobora kuba twarabitwaye muri ubwo mujyo…”

Avuga ko icyo gihe indirimbo ya Tom Close yasohotse mu gihe cy’umwaduko w’abahanzi barimo Chris Brown, Akon n’abandi kandi ko ari nabwo injyana ya RnB yari itangiye kumenywa na benshi.

Maurix avuga ko nyuma yo gukora izi ndirimbo yafashe igihe cyo kujya kwihugura mu mahanga ku bijyanye n’umuziki n’andi masomo ashamikiye ku muziki.

Avuga ko yavuye mu Rwanda ajya mu Buholande, ahavoma ubumenyi agiye gusangiza abanyarwanda muri iki gihe.

Uyu muhanzi avuga ko ubu agiye kongera gutunganya studio ye, ndetse ko hari n’indirimbo zirimo yatangiye gukorera abahanzi.

Maurix avuga ko hari abahanzi bashya yabonye azafasha gutera imbere, abinyujije mu kubakorera indirimbo no kwamamaza ibyo bakora.

Mu mishinga ya vuba afite, harimo gukorana indirimbo na Tom Close, gusohora indirimbo “Abasangirangendo” yakoranye na Cecile Kayirebwa, ndetse no gukora indirimbo zizajya zifashishwa muri filime.

Bombi batangiye kunoza uyu mushinga w’iyi ndirimbo kuva mu 2016, ubwo Maurix yacurangaga mu gitaramo cya Kayirebwa Cecile.

Maurix yaririmbye indirimbo yitwa “Mama Ndakuririmbira” yakunzwe cyane ndetse anayiririmba mu birori byo Kwizihiza Umunsi w’ abagore mu rwego rw’ igihugu muri 2015.

Mu 2016 Maurix yakoze Album ebyiri za Unicef ziriho indirimbo 20 z’abana zakunze kwifashishwa mu kiganiro cy’ abana kitwa ‘Itetero’ gica kuri Radio Rwanda.

Maurix kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’ubuhinzi yavanye mu Buholande muri Kaminuza ya Van Hall Larenstein mu 2018.

Muri Nyakanga 2020 Maurix yatorewe kuba umuyobozi ushinzwe imishinga mu Ihuriro ry’ abatunganya umuziki mu Rwanda-Rwanda Audio Producers Organisation (RAPO).

Maurix Barux witegura gusohora indirimbo "Abasangirangendo" yakoranye na Cecile Kayirebwa yagarutse mu batunganya indirimbo nyuma y'imyaka itanu

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER MAURIX BARU WAKOZE INDIRIMBO ZAKUNZWE MU BURYO BUKOMEYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND