RFL
Kigali

Urukingo rwa Coranavirus rwakozwe n’u Burusiya OMS ntirushirira amacyenga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/08/2020 12:43
0


U Burusiye ni cyo gihugu cy'igikomerezwa gitangaje ko cyakoze umuti wa Covid-19 ndetse ko kiteguye gutangira kurutanga haherewe ku bakora mu nzego z’ubuzima. Ku rundi ruhande, Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ‘OMS’ wagaragaje impungenge utewe n'uru rukingo rwakozwe n’u Burusiya.



Ibyishimo ndetse n’icyizere cyari cyatangiye kugaruka mu mitima ya benshi hirya no hino ku Isi nyuma yo kumva inkuru iturutse mu Burusiya ko baba babonye urukingo rwa Covid-19. Iki cyorezo cyazengereje benshi, gusa ubu benshi batangiye gusubiza agatima mu mpembero nyuma y'uko umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima ‘OMS’ utangarije ko uru rukingo rutizewe.


Umuvugizi wa OMS bwana Christian Lindmejer

Binyuze ku muvugizi wa OMS, Christian Lindmeier yatangaje ko kugira ngo rukingo rw’indwara runaka rwemerwe hari inzira bigomba gucamo kugira ngo hemezwe niba rwizewe nta kibazo rwateza abarufashe mu gihe runaka.

Uyu muyobozi ashimangira ko gukora igerageza ari igikorwa cy’ubutwari ariko gutangaza ko wakoze urukingo rushobora kurokora abantu byo ari ibintu biba bisaba kwitonderwa.  Bwana Christian yagize ati “Hari amabwiriza kandi agomba gukurikizwa kugira ngo twizere ko urukingo cyangwa se umuti wabonetse kandi ushobora kwifashishwa.”

Yunzemo agira ati “Ikindi kandi ni ukugira ngo turebe niba hari ingaruka kuko hari ubwo ingaruka zawo zanaba nini kurusha akamaro kawo.”

Bwana Vladmir Putin Perezida w'igihugu cy' u Burusiya

U Burusiya ni igihugu kimenyerewe ku bushakashatsi butandukanye ndetse kiri mu by’ibikomerezwa Isi ifite. Kuri iyi nshuro OMS wateye utwatsi iki gihugu ku bijyanye n’urukingo iki gihugu kiri gutangaza ko cyakoze.

Iki gihugu nyuma yo gutangaza ko cyakoze urukingo cyavuze ko mu kwezi kw'Ukwakira kizatangira gukingira abaturage bose hifashishijwe uru rukingo bari gutangariza Isi ko bafite. Ku rundi ruhande, hari ibihugu biri gushimagiza iki gihugu ku ntambwe cyateye n'ubwo ku ruhande rwa OMS itari gucana uwaka n’iki gihugu. Mu bihugu biri gucyeza u Burusiya harimo Philippines n’ibindi byanze kwerura.

OMS mu minsi ishize yatangaje ko ku Isi hari ibigo byigenga ndetse n’ibya leta bigera kuri 25 biri kugerageza inkingo ndetse n’imiti.

Src: CNN


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND