RFL
Kigali

Dwayne Johnson ‘The Rock’ ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba sinema mu bagabo binjije agatubutse muri uyu mwaka

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:12/08/2020 13:02
0


Dwayne Johnson uzwi nka The Rock ubu ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba sinema mu bagabo binjije agatubutse muri uyu mwaka turimo wa 2020 nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine.



Dwayne Johnson wahoze akina imikino njyarugamba izwi nka Wrestlering ubu ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba sinema mu bagabo mu kwinjiza agatubutse umwanya amazeho imyaka ibiri yikurikiranya.

Uyu mugabo nk'uko bitangazwa na Forbes Magazine yinjije agera kuri miliyoni mirongo inani na zirindwi n’ibihumbi magana atanu by’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ($87.5M), aya yose akaba yarayinjije hagati ya taliki 1 Kamena 2019 kugeza taliki 1 Kamena 2020. Uyu mugabo kandi Forbes ivuga ko yishyuwe agera kuri $23.5M na Netflix nk’umushahara kubera filime yitwa “Red Notice” igiye gusohoka azagaragaramo.

Uyu mugabo uyu mutungo wose si muri sinema gusa yawukuye dore ko afite na n’iduka yise Project Rock ricuruza imyenda yifashishwa muri sport. Uru rutonde rw’abakinnyi 10 b’abagabo banjije agatubutse kurusha abandi umutungo binjije wose hamwe ugera kuri miliyoni $545.5M.

Undi mugabo ukurikirana na The Rock kuri uru rutonde ni Ryan Reynolds na miliyoni $71.5M, uyu mugabo akaba yarinjije agera kuri miliyoni $20M muri filime yiswe Red Notice izagaragaramo na mugenzi we The Rock hamwe na miliyoni $20M muri filime yindi ya Netflix yiswe Six Umderground.

Ku mwanya wa gatatu hari Mark Wahlberg uyu akaba ari umukinnyi wa filime akanazitunganya akaba yarinjije agera kuri miliyoni $58M, ku mwanya wa kane hari Ben Affleck naho kuwa gatanu hakaza Vin Diesel. Kuri uru rutonde Akshay Kumar ni we mukinnyi ukomoka mu ruganda rwa sinema rw’Abahinde Bollywood ugaragara kuri uru rutonde mu icumi ba mbere aho aza ku mwanya wa gatandatu na miliyoni $48.5M.

Buri mwaka iki kinyamakuru Forbes Magazine gisohora intonde ebyiri (abagabo n’abagore) muri sinema binjije agatubutse kurusha abandi. Urutonde rw’abagore rwo ntago rurasohoka gusa mu mwaka ushize Scarlet Johansson niwe wari uyoboye urutonde na miliyoni $56M.

Dore uko urutonde ruteye mu bagabo

Dwayne Johnson

1.      Dwayne Johnson  $87.5M

Ryan


2.      Ryan Reynolds  $71.5

Mark

3.      Mark Wahlberg  $58M

Ben

4.      Ben Affleck  $55M

Vin Diesel

5.      Vin Diesel  $54M

Kumar

6.      Akshay Kumar $48.5M

Miranda

7.      Lin-Manuel Miranda $45.5M

Will Smith

8.      Will Smith $44.5M

Sandler

9.      Adam Sandler $41M

Jack Chan

10.  Jackie Chan $40M

Src: BBC & Fox Business

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND