RFL
Kigali

Isiraheri: Umuryango wituriye mu buvumo kuko wabuze uko wubaka

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:12/08/2020 10:22
0


Nyuma y’uko uyu muryango ubonye ko hashyizweho amananiza yo kuba muri Isiraheri, umugabo Ahmed Amarneh, yatahuye umubuvumo buri hafi aho mu gace abamo, hanyuma abutuzamo umuryango we.



Urugo rwa Ahmed Amarneh rwubatse mu buvumo, rufunzwe n’ umuryango w’imbaho (ibiti). Ni urugo rugizwe n’ cyumba kimwe kirekire (kirambuye), gusa uyu muryango ukaba waragerageje gushaka uko gikorwamo ibice by’inzu bikenerwa, harimo; uruganiriro, igikoni, ndetse n’aho kuryama.

Ahmed Amarneh, ni umugabo w’ imyaka 30 y’ amavuko, wize ibijyanye n’ ubwubatsi, ufite ubu umugore utwite, ndetse n’ umwana wabo muto w’ umukobwa. Uyu muryango watuye mu buvumo kubera guhura n’ amananiza yo kubaka, ubarizwa mu giturage cya Farasin, aho inzego z’ ubuyobozi za Isiraheri zavuze ko ukenera kubaka bwambere asaba ibyangombwa, atabikora agasenyerwa.

Nagerageje inshuro zigera kuri ebyiri ngo nubake, gusa inzego ziyoboye aha zikambwira ko bitemewe kubaka muri aka gace. Amwe mu magambo avugwa na Amarneh.

Amasezerano y’ Amahoro ya Oslo yo mu myaka ya 1990 aha uburenganzira abanya-palestine bwo kwigenga mu bice by’ ahazwi nka West Bank. Gusa ahagera kuri 60% y’ aka gace hiswe ‘Area C’, akaba ari naho Farasin iherereye.

Umuryango w’ Abibumbye ufata aka gace ka ‘Area C’ nk’ agace kigaruriwe n’ abanya-palestine, n’ ubwo Isiraheri yagiye ifataho ubutaka bwo kubakiraho Abayahudi.

Amarneh waje guhitamo gutuza umuryabgo we mu buvumo, yumvaga ko atazasenyerwa bitewe n’ uko ntakintu yubatse—ahubwo yatuye ahantu karemano.

Nyuma yo gutura muri ubu buvumo—bwaje ku mwandikwaho—mu gihe kigera ku mwaka n’igice, yakiriye inyandiko imumenyesha ko azasenyerwa hamwe n’indi miryango 20 y’abanye-Palestine.

Ingabo za Isiraheri, ishami rishinzwe ibijyanye n’ abaturage muri iki gice cya West Bank (COGAT), ryavuze ko iryo tangazo ryo gusenyera abatuye muri Farasin ryasohewe nyuma y’uko hari abubatse badahawe uburenganzira. 

Ahmed Amarneh we avuga ko yatuguwe cyane no kumva ko azasenyerwa kandi mukuri ntacyo yubatse. Bivugwa ko aka gace ka Farasin katangijwe n’abarabu mu myaka yo 1920.

Bahisemo kwibera mu buvumo kuko babuze uko bubaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND