RFL
Kigali

Peace Jolis yasohoye indirimbo ‘Ntibyavamo’ ivuga ku bantu bavunisha abandi mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2020 19:41
0


Umuhanzi Peace Jolis yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise "Ntibyavamo" ivuga ku bantu bavunisha abandi mu rukundo.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku mugoroba w’uyu wa kabiri, afite iminota 02 n’amasegonda 35’.

Peace Jolis yari amaze iminsi araritse abafana be n’abakunzi b’umuziki we, ko yitegura kubasangiza indirimbo nshya.

Ni indirimbo avuga ko idashingiye ku nkuru mpamo, ariko ngo ibyo yaririmbye bisanzwe bibaho mu buzima bwa buri munsi aho ushobora gukundana n’umuntu ugasanga ni wowe uvunika kumurusha.

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ati “Ni indirimbo y’urukundo ivuga ku bantu babiri. Ariko ugasanga ari umuntu umwe uri gukina ku mpande zombi cyane kurenza undi.”

“Ugasanga rero umwe ari kuvunisha undi, noneho akabwira mugenzi ati ‘niba umvunisha ntabwo twakundana ngo bigende neza.”

Iyi ndirimbo “Ntibyavamo” isohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze umwaka nta ndirimbo nshya asohora ku mpamvu avuga ko hari ibintu yari ahugiyemo.

Peace avuga ko anamaze iminsi atekereza ku kunoza neza Album ye nk'umushinga w’igihe kirekire, kandi ngo arashaka kuzayikora ku buryo izaba imusobanura neza.

Avuga ko muri uyu mwaka yari yihaye intego yo gusohora indirimbo nyinshi, ariko ngo nk’abandi bose yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Peace akora injyana ya Afro beat na RnB, aho atangiye urugendo rw’umuziki mu 2013 anahagararira u Rwanda mu irushanwa rya ‘Tusker Project Fame’ ku nshuro ya Gatandatu.

Ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Turi beza” n’izindi kugeza kuri “Bihwaniyemo” yari aherutse gusohora.

Amajwi y’iyi ndirimbo ye “Ntibyavamo” yakozwe na Producer Davydenko n’aho amashusho yakozwe na Eazy Cuts.

Umuhanzi Peace Jolis yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ntibyavamo"

Peace yavuze ko yari amaze umwaka adasohora indirimbo bitewe n'uko hari ibyo yari ahugiyemo

Uyu muhanzi yari amaze iminsi ateguza abafana be indirimbo nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTIBYAVAMO" Y'UMUHANZI PEACE JOLIS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND