RFL
Kigali

FIFA yafatiye ibihano bikomeye Nkana FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona muri Zambia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2020 16:01
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yamaze gufatira ibihano ikipe ya Nkana FC yegukanye igikombe cya shampiyona muri Zambia uyu mwaka, kubera ko yirukanye mu buryo buhabanye n’amategeko uwahoze ari umunyezamu wayo, Stephen Adams, ntinamwishyure amafaranga yamugombaga.



Muri Gicurasi umwaka ushize, FIFA yari yategetse ikipe ya Nkana FC kwishyura Stephen kubera kwica nkana amasezerano bari bagiranye yinjira muri iyi kipe.

Nkana yari yategetswe kwishyura ayinga miliyoni 26 z’amanyarwanda (US$ 27,000) ndetse ikongeraho n’inyungu ya 5%, ibi byose iyi kipe yagombaga kubikora mu minsi itarenze 45, kuko yagombaga kwishyura tariki 06 Kanama 2018.

Ntabwo Nkana yigeze yumvira amategeko ya FIFA, kuko itigeze yishyura uyu munyezamu ifaranga na rimwe, bikaba byatumye FIFA ifatira ibihano bikomeye iyi kipe.

FIFA yategetse ko ikipe ya Nkana igomba kumara  imyaka isaga ibiri nta mukinnyi igura cyangwa igurisha, haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo, kuko iyi kipe itazigera ijya ku isoko ry’abakinnyi mu bihe bitatu bitandukanye.

Nkana FC ishobora gukurirwaho ibihano mu gihe izishyura Stephen mu gihe cyateganyijwe hakurikijwe umwanzuro w’akanama ka FIFA wafashwe tariki 09 Gicurasi 2019.

Kugeza magingo aya ikipe ya Nkana FC irasabwa kwishyura Stephens (US$ 29,718) asaga miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni ukuvuga US$ 27,000 bagombaga kumwishyura ndetse na US$ 2,718 y’amande yaciwe kubera kutishyurira igihe no kugora uyu munyezamu ukomoka muri Ghana.

Stephen Adams ukinira ikipe y’ihihugu ya Ghana ‘Black Stars’ yageze mu ikipe ya Nkana muri Mutarama 2018, asinya amasezerano y’imyaka itatu, gusa nyuma y’amezi atandatu gusa yahise yirukanwa muri iyi kipe, nawe ayijyana mu nkiko.

Nkana FC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Zambia 2019/20, ikaba ari nayo izasohokera iki gihugu mu irushanwa rya CAF Champions League mu mwaka w’imikino utaha.

Nkana FC igiye kumara imyaka isaga ibiri itajya ku isoko ry'abakinnyi kubera kutishyura Stephen Adams





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND