RFL
Kigali

Menya ibitaramo 5 byitabiriwe n’abantu benshi cyane ku Isi! Ku isonga hari icyitabiriwe na Miliyoni 3.5

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/08/2020 7:16
0


Umuziki ni kimwe mu bintu bikundwa n’abantu benshi cyane ku Isi. Ibitaramo by’umuziki ni bumwe mu buryo bwiza bwo guhuza abantu kugira ngo bishime.



Ibi bitaramo 5 bitangaje byagaragayemo abahanzi batandukanye bafite uburyo butandukanye bw’imiririmbire, ariko bose bafite ikintu kimwe bahuriyemo ari cyo gushimisha no gususurutsa abantu. Ibi bitaramo rero byahuje umubare munini w’amamiliyoni wabyitabiriye, bigasiga amateka akomeye ku Isi yose.

Reka turebe abahanzi bakoze ibitaramo 5 bya mbere byigeze kubaho mu mateka y'isi bigahuruza Amamiliyoni y’abantu nk’uko twagiye twifashisha imbuga zitandukanye nka; Wikipedia,Largest.org.

5. The Rolling Stones bakoze igitaramo kitwa ‘Big Bang”

The Rolling Stones will play Vienna – Nova Rock Festival

Rolling Stones ni itsinda ry’Abongereza rikora injyana ya Rock ryashinzwe i Londres mu 1962. Iri tsinda rifite amateka akomeye kuva mu 1962, bazwi ku ndirimbo nka; Pint it Black, You can not get always what you want n’izindi.

Rigizwe n’abahanzi 6 ari bo: Brian Jones, Mick Jagger, Keith Richards, Bill Wyman, Charlie Watts na Ian Stewart. The Rolling Stones bakoze igitaramo kitwa Big Bang mu mwaka wa 2006, cyabereye i Beach Beach, Rio de Janeiro cyitabirwa n’abantu Miliyoni 1. 5.

4. Paul van Dyk, Carl Cox, na Armin Van Buuren bakoze igitaramo kiswe “Love Parade".

PsBattle: DJs Armin Van Buuren and Afrojack goofing around at a ...

Aba bahanzi bakoze igitaramo cy’amateka mu mwaka wa 2008, cyabereye mu mujyi wa Dortmund mu Budage. Abitabiriye iki gitaramo cyasize amateka, bageraga kuri Miliyoni 1.6. Cyitabiriwe n'amatsinda y’abantu benshi baturutse mu bindi bihugu byinshi, nka Ositaraliya, Koreya y'Epfo, Ukraine na Turukiya.

3. AC / DC, Metallica bakoze igitaramo bise “Monsters of Rock”


AC/CDAC / DC ni itsinda rya rock ryo muri Ositaraliya ryashinzwe i Sydney mu 1973 n'abavandimwe bavukiye muri Ecosse Malcolm. Iri tsinda ryifatanije n’irindi tsinda ry’abanyamerika rya Metallica bakora igitaramo gikomeye cyabereye i Moscou mu 1991 cyitabirwa n'abantu benshi bagera kuri Miliyoni 1.6.

Radio13 - Rod Stewart adds Dunedin Show to NZ Tour

2. Rod Stewart mu gitaramo yise New Year’s Ever”.

Uyu muhanzi Rod Stewart, ni umunyabigwi ukomeye mu Bwongereza. Iki gitaramo yagikoze mu mwaka wa 1994 agikorera ahazwi nka Copacabana Beach mu mujyi wa Rio de Janeiro, cyitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 3.5.

1.Jean-Michel Jarre

Jean Michel Jarre - Infinity ( Movement VI) - YouTube

Uyu muhanzi afite amateka akomeye mu Bufaransa, mu Burusiya no ku Isi hose muri rusange. Yavukiye mu Bufaransa. Yakoze igitaramo cy'amateka yise '850th Aniversary of Moscow' mu mwaka wa 1997, agikorera muri Kaminuza ya Leta ya Moscou. Abitabiriye iki gitaramo basaga Miliyoni 3.5. Igitaramo cya Jean-Michel Jarre cyo mu 1997 ni cyo gifite agahigo ku Isi ko kuba igitaramo kitabiriwe kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka y"Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND