Icyorezo cya coronavirus kimaze gufata indi ntera aho kuwa Mbere abanduye bamaze kugera kuri miliyoni 20, abapfuye bageze ku 733,842.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga
ko icyorezo cya coronavirus kimaze gufata indi ntera aho abantu bagera kuri
miliyoni 20 bamaze kwandura ndetse biteganijwe ko umubare w'abapfuye uzarenga
750,000 mu minsi mike iri mbere cyane ku ubu abapfuye bamaze kugera kuri
733,842,
Nubwo ibintu bigikomeje kuzamba, OMS irasaba abantu kutiheba, Umuyobozi wa OMS,
Tedros Adhanom Ghebreyesus ati: "Inyuma y'iyi mibare myinshi n’imibabaro
isi iri guhura nayo ndashaka kumvikanisha ko hari icyizere ".
OMS yavuze ko inkingo z'abakandida 165 zirimo gukorerwa hirya no hino ku isi, aho batandatu bari kugera ku cyiciro cya 3 cy’ubushakashatsi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihugu cyibasiwe cyane ku isi cyagize abantu bashya banduye 163.370 nk'uko byatangajwe na kaminuza ya Johns Hopkins.
Src: France 24
TANGA IGITECYEREZO