RFL
Kigali

Bigoranye Manchester United yageze muri ½ cya Europa League isezereye FC Copenhagen

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2020 11:09
0

Mu mukino wari ukomeye cyane wakinwe iminota 120 wanagoye cyane Manchester United, warangiye isezereye ikipe ya FC Copenhagen yo muri Danemark muri iri rushanwa iyitsinze 1-0, ihita ikatisha itike ya ½ muri UEFA Europa League iheruka kwegukana mu 2017.



Imikino ya Europa League yose iri kubera mu Budage aho hakinwa umukino umwe gusa wo gukuranamo, mu ijoro ryakeye Manchester United yaraye isezereye FC Copenhagen iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminota 120.

Umunyezamu wa Copenhagen witwa Karl-Johan Johnsson, yagoye ku buryo bugaragara ikipe ya Manchester Unitedb cyane kuko yakuyemo imipira 13 yose yaganaga mu izamu.

Manchester United yagombaga gusoza igice cya mbere yafunguye amazamu, aho ku munota wa 45 Mason Greenwood yatsinze igitego ariko VAR yemeza ko uyu rutahizamu yari yaraririye.

Martial na Bruno Fernandez bagerageje gutera amashoti menshi agana mu izamu rya Copenhagen ariko amahirwe yo kubona igitego aba macye cyane.

Copenhagen nayo yabonye amahirwe make mu rubuga rw’amahina rwa United ariko abakinnyi bayo ntibayabyaza umusaruro.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya 0-0, bijyanye n’amategeko y’iri rushanwa hongeweho iminota 30 ya kamarampaka.

Ku munota wa 95 w’umukino myugariro Andreas Bjelland yakoreye ikosa Anthony Martial mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita atanga penaliti yinjijwe neza na Bruno Fernandes, Manchester ibona igitego ari nacyo rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.

Iki gitego cyahesheje itike ya ½ ikipe ya Manchester United iri gushaka kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

United izahura n’ikipe irarokoka uyu munsi hagati ya Wolves na Sevilla.

Undi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Mbere, warangiye Inter Milan yo mu Butaliyani, isezereye Bayer Leverkuson yo mu Budage ku bitego 3-1.

Muri ½ Inter Milan izakina n’irokoka hagati ya Shakhtar Donetsk na Basel.

Greenwood yatsinze igitego ku munota wa 45 kirangwa

Martial yakorewe ikosa ryavuyemo Penaliti

Bruno Fernandez yinjije neza Penaliti atsindira Manchester United igitego

Manchester United yageze muri 1/2 cya Europa League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND