Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, abashinzwe umutekano bamukuye mu cyumba yaganiriragamo n’itangazamakuru nyuma y’uko umwe mu bashinzwe umutekano arashe umugabo wari ufite intwaro hanze ya White House.
Kuri uyu wa Mbere ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika Donald Trump yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumba cyizwi nka “White
House Briefing room” abashinzwe umutekano baje kumuvana muri iki cyumba atarangije ikiganiro yari arimo guha abanyamakuru, nyuma y’uko
hanze ya White House umwe mu bashinzwe umutekano arashe umugabo w’imyaka 51 y’amavuko.
Nyuma yo kumva umutekano hanze utameze neza Perezida Donald Trump yahise avanwa mu cyumba
Nyuma yo kuvanwa aha muri iki cyumba Perezida Donald Trump yaje kugaruka nyuma y’iminota igera ku icyenda, akomeza ikiganiro nyuma y'uko abashinzwe umutekano bamaze gusuzuma uko hanze byari byifashe. Donald Trump akigaruka gukomeza ikiganiro yagize ati:
"Hari irasana ryari ribaye hanze ya White House ariko ubu ibintu bisa n'ibimaze gusubira mu buryo. Ndagira ngo nshimire abashinwe umutekano uburyo babikemuye vuba kandi neza". Yakomeje abwira abanyamakuru bari muri iki cyumba ko mu irasana ryabaye hari umuntu wakekwaga warashwe akaba yajyanwe mu bitaro, kandi ko atazi uko amerewe.
Yakomeje
ababwira ati:”Ubu ndumva ntekanye kubera Secret Service, ni abantu badasanzwe,
ni aba mbere mu ba mbere, batojwe ku rwego rwo hejuru”, “Nta kindi, bashakaga
ko mba ngiye by'akanya gato kugira ngo babanze barebe ko buri kimwe kimeze neza
hanze. Yababwiye kandi ko ibi byari bibaye ntacyo byamuhungabanyijeho.
Yavuze kandi
ko nta wundi muntu wigeze ukomereka, yongeraho ko we akeka ko uwarashwe yari
yitwaje intwaro. Iri rasana ryabereye hanze y’uruzitiro rwa White House. Donald
Trump akimara kuva aha yahise ajya mu biro bye akoreramo bizwi nka Oval office.
Nyuma yo kubazwa n’itangazamakuru kuri ibi byari bimaze kuba yahise akomeza
ikiganiro yari arimo mbere cyibandaga ku bukungu.
Urwego
rushinzwe umutekano wa Perezida n’umuryango we (Secret Service) mu itangazo baje
gutanga kuri uyu wa Mbere bavuze ko iri rasana ryatangiye ubwo umugabo w’imyaka
51 y’amavuko yageraga umwe mu bashinzwe umutekano ku muhanda 17th Street
Northwest and Pennsylvania Avenue Northwest uri hafi na White House.
Muri iri tangazo bavuze ko uwakekwaga yaje kwegera ushinzwe umutekano amubwira ko afite intwaro. Nyuma ni bwo yaje kuza yihuta yegera ushinzwe umutekano ahita akura ikintu (cyitatangajwe) mu myenda yari yambaye nyuma ni bwo yaje guhita yifata mu buryo bumeze nk'aho agiye kurasa. Ushinzwe umutekano yahise amurasa mu gituza.
Hanze umutekano wahise ukazwa cyane
Amakuru
avuga ko uyu mugabo warashwe yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze. Uyu mugabo n’ushizwe
umutekano bahise bajyanwa mu bitaro bya George Washington University. Uru rwego
rushinzwe umutekano mu bibazo rwabajijwe byo kuba uyu mugabo yari afite
intwaro cyangwa uyu wari ushinzwe umutekano niba yaba yakomeretse ntacyo babivuzeho.
Nta n’umwirondoro w’uyu mugabo warashwe wigeze utangazwa.
Src: CNN & CNBC
TANGA IGITECYEREZO