RFL
Kigali

Ni iki gihatse uruhare Ubufaransa bukomeje kugaragaza mu gufata iyambere bushakira Lebanon ubufasha?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:11/08/2020 8:30
0


Tariki ya 6 Kanama 2020, perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagiye gufata mu mugongo igihugu cya Lebanon cyari kimaze guhura n’insanganya y’iturika ridasanzwe. Hari amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yereka abaturage b’iki gihugu batura amaganya yabo uyu mukuru w’igihugu ngo abavuganire; ibi birasa n’irikugerwaho.



Muri uru rugendo umukuru w’igihugu cy’ Ubufaransa yagiriye mu gihugu cyari kimaze guhura n’insanganya, usibye kwakirwa n’ibibazo by’abayobozi b’igihugu cya Lebanon basaba ubufasha; abaturage na bo bagize icyo bamwisabira.

Mu byo abaturage basabye Emmanuel Macron, mu majwi y’agahinda kenshi yumvikanye mu mashusho amwe na mwe yafashwe, abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi buriho ko n’ iyo nsanganya mu byayiteye harimo uburangare bw’ubuyobozi.

Ni koko igihugu cya Lebanon cyarikimaze iminsi itari mike gihangana nuko cyazahura ubukungu bwacyo bwahungabanye. Ku rundi ruhande, abategetsi muri iki gihugu ntibari borohewe n’igitutu cy’abaturage basabaga guverinoma kwegura. Nyuma y’iri turika byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abigaragambyaga bongeye umurego.

Tugarutse gato ku rugendo rwa Emmanuel Macron, ba baturage bamutekererezaga uburyo barambiwe ubutegetsi bugiye kugusha igihugu mu rwobo, yabasezeranyije gukora iyo bwabaga akagirana amasezerano n’abo bayozi kandi ko no muri Nzeri bizongera kumuzindura.

Nyuma y’iminsi ibiri akubutse muri iki gihugu, Macron yatumuje inama y’abakuru b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ngo bige ku kibazo cy’ uko bafasha iki gihugu, ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iyi nama y’iyakure, ibihugu kimwe n’imiryango mpuzamahanga byiyemeje agera kuri miriyoni hafi $300. Indi ngingo itakwirengagizwa nuko nyuma y’iyi mfashanyo, guverinoma yariho muri iki gihugu yeguye kuri uyu wa mbere, tariki 10 Kanama. Ibi byose Macron yaba abiri inyuma?

Abasesengura iby’ububanyi n’amahanga barahuza ubushake Macron afite mu gukemura iki kibazo n’ inyugu z’ubukungu bw’igihugu cye muri Lebanon. Raporo ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa y’uyu mwaka yerekanye ko iki gihugu kitari ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’ibihugu byambere byohereza ibicuruzwa muri Lebanon. Magingo aya Ubufaransa bwari ku mwanya wa 18. Ubufaransa bushora ageze kuri miriyoni $700 buri mwaka muri Lebanon.

Ese hari undi musaruro twaza kwitega ku mbaraga Emmanuel Macron ari gukoresha mu gukemura ibibazo biri muri Lebanon bitari ugushaka kongera kuzahura isoko ry’Ubufaransa? Ntawasoza atavuze ko n’ubusanzwe ibi bihugu byari bisanganwa ubufatanye mu burezi, guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, umuco ndetse n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND