Coronavirus ntabwo yarangije guhindura ubuzima bwacu bwa buri munsi, gusa nyuma yo guhangana n’ahantu hahurira abantu benshi hakenewe ibimenyetso byerekana inzitizi kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ryayo.
Professor Paul Hunter, umwongereza w’umuhanga mu bumenyi yagiriye
inama abashakanye kwirinda imibonano mpuzabitsina muri iki gihe cya
coronavirus, ubu ni ubushakashatsi buherutse gukorwa na kaminuza ya Harvard. Uyu muhanga yatangaje ibi nyuma yo kubona ko abantu bashobora kwandura
coronavirus mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi buyobowe na Dr. Jack Turban wo muri kaminuza
ya Harvard bwerekana ko nubwo muri iki gihe nta kimenyetso cyerekana ko
SARS-CoV-2 yandurira mu mibonano mpuzabitsina, birahagije ko mu gihe umwe yanduye ashobora
kwanduza mugenzi we bari mu gikorwa cyane ko baba begeranye
Gusa basanga kwifata ari cyo kigaragaza ibyago bike byo
kwandura kandi biroroshye mu gihe hatabayeho guhura n’abandi,
Nubwo kwifata ari amahitamo make, aba bahanga bazi neza ko
bidashoboka ku bantu benshi. Ni muri urwo rwego bari kugerageza gutekereza ku
buryo bwo kugerageza ibishoboka byose
hakagabanywa ibyago byo kwandura coronavirus mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.
Byongeye kandi, ngo gusomana bigomba kwirindwa cyane, abashakashatsi
barasaba ko abafatanyabikorwa bagomba kujya biyuhagira mbere na nyuma yo gukora
imibonano mpuzabitsina cyane cyane bakambara mask mu gihe bari mu gikorwa nyir’izina, ikindi kandi ngo byaba byiza bagiye basukura imyanya yabo y’ibanga mbere na
nyuma y’igikorwa cy’urukundo ahari byagabanya ibyago byo kwandura coronavirus.
Src: Santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO