RFL
Kigali

Rubavu: Vision Jeunesse Nouvelle yasangiye umuganura n’abana batsinze irushanwa ryiswe Inganzo Online Competition

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/08/2020 18:03
0


Vision Jeunesse Nouvelle ni ikigo gisanzwe gifasha urubyiruko rutandukanye kwiteza imbere binyuze mu mpano zarwo. Nyuma yo gutegura amarushanwa yiswe INGANZO ONLINE COMPETITION yabaye muri iki gihe cya Covid-19, abayatsinze basangiriye hamwe umuganura n’abayobozi b’iki kigo banahabwa ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu tariki 07/08/2020.



Inganzo Online Competition ni amarushanwa yatangiye tariki 28 Nyakanga arangira tariki 28 Kanama 2020. Abitabiriye bageraga ku 104 bose bohereje amashusho agaragaza icyo bashoboye bashingiye ku mpano zabo. Nk’uko twabitangarijwe na Nsanzubuhoro Philemon umwe mu bateguye iri rushanwa yemeje ko batanze amahirwe ku bantu bose ariko hagendewe ku mwimerere w’impano zabo ndetse n’ikigero cy’imyaka bari bashyize ho no kuba uhatana yaragombaga kuba ari mu karere ka Rubavu.

Yagize ati “Aya marushanwa twise ‘INGANZO ONLINE COMPETITION’ twayateguye dushaka kureba impano z’abana bari hagati y’imyaka 10 na 20 bo mu karere ka Rubavu gusa, tukazireba tukazafasha izizahiga izindi. Abana barabikunze cyane ku buryo twabonye ibihangano bigera ku 104. Twifashishije abantu babifitemo ubumenyi twahisemo abanyempano 25 tubagabanyamo ibyiciro bibiri ubundi bahatana mu minsi ibiri itandukanye”.


Tariki 4 n'iya 5 Kanama 2020 ni bwo abanyempano 25 bahawe amahirwe yo guhatana imbere y’akanama nkemurampaka kari gahagarariwe na Musoni Olvier uzwi nka Musompera. Aya marushanwa yabaye mu minsi ibiri mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima. Nyuma yo guhatana imbere y’akanama nkemurampaka muri buri cyiciro hatambutse abana babiri (2) bahawe ibihembo ku munsi w’umuganuro wabaye kuri uyu wa gatanu Tariki 7 Kanama 2020.

UKO BATSINZE IRUSHANWA INGANZO ONLINE COMPETITION

Mu kuririmba hatsinze : Uwamariya Donatha na Gasigwa Sammuel

Mu buhanzi bushingiye kumuco hatsinze : Gisubizo Angelique na Hakizimana Ezecheel

Mu bugeni hatsinze : Icyimanimpaye Sylivie na Hakizimana J.Lain

Mu gukina ikinamico hatsinze: Uwamahoro Rebbeca na Igiraneza Sofia

Mu kubyina bigezwe ho hatsinze : Manzi Dieu Mercie na Manishimwe Albert

Maurice Dieu-souve ukora muri Vision Jeunesse Nouvelle mu ishami ry’Umuco Ubugeni n’ubuhanzi aganira na InyaRwanda.com yavuze ko abana batsinze aya marushanwa bazahembwa ariko bakazahabwa n’amahugurwa azaba ashingiye ku mpano zabo. Yashimangiye ko iri rushanwa ryateguwe kugira ngo barebe niba bafasha impano zihishe mu rubyiruko by’umwihariko rwo mu karere ka Rubavu kubana bari hagati y’imyaka 10 na 20. 

Yagize ati “ Mu myaka yashize twakundaga kugira amarushanwa akabera mu ruhame, ariko nyuma y’iki cyorezo ntabwo byari bikindukundiye, twatekereje uburyo twakoramo aya marushanwa kuko n'ubwo icyorezo cyaje ariko impano z’urubyiruko zo ziracyahari. Twahisemo gukoresha Whatsapp kuko ni yo benshi baba bakoresha. 

Twabonye ibihangamo 104, dufata akanama nkemurampaka karicara gahitamo 25 bya mbere aba aribyo tuzana nabo tubaha ibyiciro kugira ngo hirindwe iki cyorezo. Nyuma y’aya marushanwa hano abazatsinda twabateguriye amahugurwa azamara icyumweru bafashwa kumenya byinshi ku mpano zabo n'uko baziteza imbere”. 


Maurice umuyobozi muri VJN mu ishami ry'umuco, ubugeni n'ubuhanzi ahemba umwana wabaye uwa mbere mu buhanzi bushingiye ku muco. Uyu mwana yagaragaje ubuhanga mu gukora tapi akoresheje impu

Manzi Dieu Mercie watsinze bagenzi be mu kubyina ni umwana w’imyaka 11 y’amavuko yatangaje ko yishimiye uburyo ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle kibafata by’umwihariko nk’abana bahakorera, gusa abasaba ko bazajya babashakira ibikoresho bakenera mu gihe bitabiriye amarushanwa abasaba gusohoka hanze y’ikigo. Uyu mwana yavuze ko kuba yaravuye ku muhanda kugeza ubu akaba atunzwe n’impano ye ari ibintu ashimira iki kigo by’umwihariko uwo yita ko yamutoje muri Vision Star. 

Yagize ati “Kubyina bimaze kumpindurira ubuzima, njye nabaga ku muhanda, nza kuhava nisanga hano muri iki kigo, niga kubyina mbyinira hamwe n’abandi bana tubana muri Vision Star kandi navuga ko kugeza ubu ubuzima bwanjye bumeze neza. Vision Jeunesse Nouvelle ndayishimira cyane ariko ndayisaba ko yajya idufasha kubona imyambaro dukenera cyane muri uyu mwuga kugira ngo tujye twitwara neza mu marushanwa twitabira”.

Biteganyijwe ko nyuma y’amahugurwa bazahuzwa nabo bagahatana ubwabo hakavamo aba mbere bazafatwa nk’abatsinze irushanwa nk’uko byakozwe mu yandi marushanwa ategurwa n’iki kigo nka Impano Yanjye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND