RFL
Kigali

Birababaje! Umwana yahoraga akina n’imbwa yabo birangira imuriye imusigira ibikomere bikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/08/2020 16:00
0


Ni kenshi cyane usanga imiryango imwe n’imwe yorora imbwa, iyo witegereje neza usanga imbwa zidakunze kwadukira abo mu rugo zibamo ngo zibarye ahubwo usanga zikina nabo. Ibi rero si ko byagenze ku mwana w’imyaka 6 wariwe n’imbwa y’iwabo ikamwangiza.



Umwana w'imyaka itandatu witwa Camdon Bozbell yibasiwe n’ikibwana cy’imbwa kiri mu byo yakundaga gukinisha cyane aho byasaga nk’icyamureraga. Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko ubwo uyu mwana yari kwa Nyirakuru i Schoolcraft, muri Leta ya Michigan, yibasiwe n'imbwa yakundaga cyane.


Kuba uyu mwana atarahasize ubusima, Nyirakuru yumvise induru maze asohoka mu bwiherero asanga umwuzukuru we yamaze kuribwa n'imbwa. Ibi byabaye ku ya 18 Mata 2020. Camdon yarakomeretse bikabije. Iyi mbwa yaramuriye ari ko inamukubita amajanja maze bituma avunika izuru, igihanga, anangirika imitsi.

Nyuma yo guhura n'iyi nkuru ibabaje, yajyanwe kwa muganga arabagwa basanasana isura ye bigaragara ko yari yarangiritse bikomeye. Abaganga babwiye Nyina w’uyu mwana ko ari 'ikintu kibi cyane batigeze babona kuko ngo nyuma yo kubagwa, umwana yagize ubudodo bwinshi mu isura kandi agira inkovu zihoraho zizahoraho no gutakaza zimwe mu ingirangingo.


Bitewe n’ibi bikomere bakomeza bavuga ko uyu mwana azakira ariko atazigera akira ibikomere bizamutera ihahamuka iteka mu gihe azaba abonye isura ye cyangwa akabona imbwa.

Nyirasenge wa Camdon, Becky Rose, yakoze ubukangurambaga bwo gufasha (GoFundMe) kugira ngo bafashwe kuvuza umwana. Intego ya Rose yari iyo gukusanya amadorari 2000, ariko nk'uko inkuru n’amafoto bw’uyu mwana byari biteye ubwoba yakoze ku mitima y’abantu ibihumbi n’ibihumbi, ibyatumye akusanya amadorari 40,000.

The family says Chaos the pit bull is a 'lovable' dog who doesn't live up to his name

Iyi mbwa ni yo yariye umwana w'imyaka 6, Comdon

His mother Tristin Lent (center) - who also has a nine-year-old daughter named Jenessa (left) - was at work at the time

Camdon mbere gato atararibwa n'imbwa

SRC:DailyMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND