RFL
Kigali

Pirlo yatunguwe na telefoni ya perezida wa Juventus imumenyesha ko yagizwe umutoza mukuru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/08/2020 11:02
0


Nyuma yo gusezererwa na Lyon muri 1/8 cya UEFA Champions League, Juventus igahita yirukana uwari umutoza mukuru Maurizio Sarri, uyu mwanya wahise uhabwa umunyabigwi w’iyi kipe Andrea Pirlo bivugwa ko yahigitse abarimo Pochettino washoboraga kwinjira muri iyi kipe.



Pirlo wari umaze iminsi 9 gusa agizwe umutoza w’abatarengeje imyaka 23 atangaza ko yatunguwe na telefoni ya Perezida wa Juventus, Andrea Agnelli, imubwira ko yagizwe umutoza w’ikipe nkuru ya Juventus nk’umusimbura wa Sarri.

Pirlo yatangaje ko yabanje kwikanga ubwo yahamagarwaga na Andrea Agnelli, gusa akaba ngo yatunguwe ananezezwa n’inkuru nziza yakiriye yavuye mu kiganiro bagiranye.

Pirlo yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru w’ikipe ya Juventus mu gihe kingana n’imyaka ibiri izamugeza tariki 30 Kamena 2022.

Juventus yafashe icyemezo cyo kwirukana Maurizio Sarri, wari umutoza wayo, nyuma yo gusezererwa na Lyon muri 1/8 cya UEFA Champions League.

Mu itangazo ikipe ya Juventus yashyize ahagaragara yagize iti:

“Andrea Pirlo ni umutoza mushya wa Juventus. Uyu mugabo w’imyaka 41 wavukiye i Flero mu Ntara ya Brescia, yakoze amateka akomeye nk’umukinnyi, kuko byamufashije gutwara buri kimwe guhera kuri Champions League kugeza ku gikombe cy’Isi mu 2006. Mu gihe cy’imyaka 4 akina hagati muri Juventus, Pirlo yegukanye ibikombe byinshi bya shampiyona, igikombe cy’igihugu ndetse n’ibikombe bibiri biruta ibindi mu Butaliyani. Amahitamo y’uyu munsi yagendeye ku kuba twizeye ko Pirlo afite icyo bisaba ngo ayobore ahereye ku ntangiriro ye ku ntebe y’abasimbura, inararibonye ndetse n’abakinnyi bafite impano hagamijwe kugera ku ntsinzi nshya”.

Byavugwaga ko uyu mwanya ushobora guhabwa uwahoze atoza Tottenham, Mauricio Pochettino cyangwa Pep Guardiola utoza Manchester City. Pirlo yakiniye Juventus imyaka 4, anayifasha kwegukana Serie A enye, nyuma yo kuyigeramo avuye muri AC Milan mu mwaka wa 2011.


Pirlo atangaza ko yatunguwe na telefoni ya perezida wa Juventus imumenyesha ko yagizwe umutoza mukuru


Pirlo yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri Juventus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND