RFL
Kigali

USA: Card B yashyize hanze amashusho atangaje ya Normani azagaragara mu mashusho y’indirimbo ye ‘WAP’

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/08/2020 13:07
0


Card B yeretse Normani ko yishimiye cyane uburyo yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye WAP. Iyi ndirimbo ya Card B ishingiye ku butumwa bwo guha abagore ijambo, izagaragaramo abagore bazwi cyane mu myidagaduro y’isi.



Uyu mugore w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku isi yose Card B, kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kanama 2020 ni bwo yashyize hanze agace gato ka Normani ari kubyina, agaragaza uko amashusho yose azaba ameze. Normani uzwi cyane yafatanyije n’ibindi byamamare mu gufata amashusho y’indirimbo WAP ya Card B mu buryo bwo kugaragaza agaciro k'umugore muri rubanda nk’uko nawe yabigaragaje ku mafoto yashyize kuri Twitter agakundwa cyane.


Normani yeretswe urukundo na Card B ubwo yashyiraga hanze agace kamugaragaza abyina indirimbo WAP bari gukorera amashsuho

Iyi ndirimbo yafatiwe inyuma y’umwenda w’icyatsi nk’uko byagaragajwe na Card B mu mashusho yashyize hanze ya Normani aho yamuririmbiraga amwe mu magamabo ayigize. Byanatumye nyiri iyi ndirimbo ari we Card B ahuriza hamwe abagore bazwi mu myidagaduro ya Amerika kugira ngo nabo batange uruhare rwabo mu kubaka no kugaragaza imbaraga z’umugore binyuze muri iyi ndirimbo WAP ye. 


Iyi ndirimbo yitezwe ho gukundwa cyane binyuze mu bantu bazayigaragaramo ndetse n’ubutumwa ibumbatiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND