RFL
Kigali

Tik Tok yakomwe mu nkokora bituma Mark Zuckerberg nyiri Facebook atunga agera kuri Miliyari $100 ajya muri 3 bakize ku Isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/08/2020 16:18
0


Kubera umurindi w’imbuga nkoranyambaga ziri gutizwa umurindi na covid-19 hakiyongeraho kuburabuzwa kw'ibigo byo mu Bushinwa byatumye Mark Elliot Zuckerberg abona urwunguko ruturutse mu mbuga zibarizwa mu kigo cye kitwa Facebook,inc.(Instagram, WhatsApp, Facebook). Kuri iyi nshuro ari mu baherwe batatu ba mbere ku Isi.



Kuri iyi nshuro ku Isi hatuwe n’abantu basaga miliyari 7.8, abantu batatu ni bo batunze arenga miliyari ijana z’amadorali y’AmeriKa. Ubusanzwe Isi yari ifite abakire babiri aribo Jeff Bezos na Bill GateS, gusa kuri iyi nshuro nyakubahwa Mark Elliot Zuckerberg umugabo w’igikwerere ukiri muto wamamaye nk’impirimbanyi y’ikoranabuhanga yabaye uwa gatutu nk'uko urubaga Bloomberg rusanzwe rugaragaza ingano y’ubutunzi bw'abatuye Isi rubigaragaza.

Mark Zuckeberg ni umugabo ukiri muto ufite ubutunzi buhambaye ndetse ni nawe muntu muto mu bakire 10 ba mbere Ku isi. Afite imyaka 36 akagira umugore umwe n’abana. Ni we washinze ikigo cya Facebook.inc akaba ari nawe uri kucyiyobora nk’umuyobozi mukuru. Magingo aya Facebook ifite agaciro ka Miliyari 527.

Muri iyi minsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu nkundura n’ibigo by’imbuga nkoranyambaga byo mu Bushinwa, ibi kuri Facebook ni inkuru nziza cyane kuko izasigara nta kigo na kimwe bihanganye ndetse no muri uru rwunguko rwashyize Zuckerberg mu baherwe ba mbere ku Isi. 

Biravugwa ko uru rwunguko rwe rushobora kuba rufite aho ruhuriye no gukomwa mu nkokora kwa Tik Tok. Ikigo gihanganye na Facebook ni Bytedance ifite zimwe mu mbuga ziri mu zikunzwe muri iyi minsi arizo Tik Tok na Wechat. Izi mbuga muri iyi Kanama ntabwo zimerewe neza muri Amerika.  

Src: Businessinsider 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND