RFL
Kigali

Imvano y’icyateye iturika ridasanzwe i Beirut yamenyekanye

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:7/08/2020 9:05
0


Mu itangazo ryasomewe kuri terevisiyo y’igihugu, umunyamabanga w’akanama k’umutekano muri Lebanon yahamije amakuru avuga ko ibitabire biri mu bwoko bwa “Ammonium Nitrate” ari byo biherutse gutera iturika ridasanzwe ryibasiye icyambu kiri ku murwa mukuru Beirut. Ibi binyabutabire kuki byamaze iyi myaka yose kuri iki cyambu? Byazanywe na nd



Inzira y’umusaraba ku baribagize itsinda ryatwaraga ubu bwato

Ubu bwato bwikoreye iyi mizigo yabaye nyirabayazana w’iri turika bwitwa Rhodes, bukaba bwari ubw’umushoramari w’ Umurusiya witwa Igor Grechushkin. Uyu mushoramari ngo yishyuwe miriyoni $1 n’abamuhaye ikiraka cyuko ubwato bwe bwakikorera umuzigo wavuzwe haruguru, nkuko bitangazwa n’umusare mukuru w’ubu bwato, Boris Prokoshev.

Ubwo ubu bwato bwari mu nzira, nyirabwo yamenyesheje ababutwaraga ko bacumbikira urugendo ku cyambu cya Beirut kubera impamvu z’amikoro dore ko n’ubwoto bwaribukeneye kwitwabwaho.

Ku itariki ya 23 Uguushyingo 2013 ni bwo ubu bwato bwageze ku nkombe z’icyambu cya Beirut. Abashinzwe kugenzura iki cyambu baje gusanga ubwato bwa Rhodes hari ibyangombwa bw’inzira butari bufite kimwe nuko butari bwujuje ubuziranenge bwabwemerera gukomeza urugendo. Ntibyarangiriye aho kuko ari imizigo ari n’abari bayitwaye bangiwe kungera gusohoka muri Lebanon. Imizigo yashyizwe mu bubiko bwa 12 bw’icyambu na ho itsinda ry’abasare bo bangirwa gusubira mu bihugu byabo. Binyuze mu buryo bugoranye cyane itsinda ry’aba basare baje kwemererwa gusubira mu bihugu byabo muri Nyakanga 2015, nyuma y’amezi 11.

Hagati y’umwaka wa 2014-2016 ubuyobozi bw’iki cyambu bwagiye busaba ko ibi binyabutabire bwakwiherwa igisirikare cyangwa bikagurishwa abashoramari bakora ibijyanye n’ibiturika bikoreshwa mu mirimo ya gisiviri ariko Leta ntacyo yabikozeho.

Iri turika ridasanzwe ryangije ibikorwa bifite agaciro ka miriyari zirenga $5.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND