RFL
Kigali

Bidasubirwaho Hakizimana Muhadjri yateye umugongo Rayon Sports yamwifuzaga asinyira AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/08/2020 21:37
0


Umukinnyi w’ikipe y‘igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri, ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu wari umaze iminsi avugwa muri Rayon Sports, yayiteye umugongo nyuma yo kutubahiriza ibyo basezeranye yerekeza muri AS Kigali izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup.



Guhera mu kwezi kwa Gatandatu baravuzwe ko Rayons Sports iri mu biganiro na Muhadjiri, bifata indi ntera mu kwezi gushize kwa karindwi aho byavuzwe ko uyu rutahizamu wari umaze gutandukana n’ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Icyo gihe hanasohotse Cheque yanditseho Muhadjiri iriho Miliyoni 13 Frws, ndetse uyu musore ngo yari anemerewe umushahara w’ibihumbi 800 Frws ku kwezi.

Mu magambo ye, iyo yabazwaga aho Transfert ye igeze, Muadjiri yasbizaga ko 80% azakinira Raon Sports mu mwaka utaa w’imikino, byanatumye benshi mu bakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru batangira kumufata nkumukinnyi uzabakinira mu mwaka utaha w’imikino.

Gusa ariko ibyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki 06 Kanama 2020 bihabanye n’ibyo benshi batekerezaga kuko amakuru n’amafoto yagiye ahagaragara, agaragaza ko Muhadjili yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuba FERWAFA yaremeje ko AS Kigali ariyo izakina imikino ya CAF Confederations Cup, byahise biha icyerecyezo uyu mukinnyi ushaka kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, ahita ahindura intekerezo ze byihuse atera umugongo Rayon Sports bari bamaze iminsi mu biganiro, yerekeza muri iyi kipe y'umujyi wa Kigali izakina CAF Confederations Cup umwaka utaha.

Iyo wegereye zimwe mu nshuti z’uyu mukinnyi zikubwira ko impamvu Muhadjiri atasinyiye Rayon Sports ari uko itujuje ibyo bari basezeranye mu biganiro bagiranye mu bihe bitandukanye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yagezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Muhadjri yitezweho kuzafasha byishi AS Kigali mu mwaka utaha w'imikino by'umwihariko mu mikino ya CAF Confederations Cup ndetse no mu marushanwa yo mu gihugu imbere.



Muhadjiri yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri AS Kigali




Muhadjiri azajya yambara nmero 10 muri AS Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND