RFL
Kigali

Rwanda: Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuti wa Coartem wifashishwaga mu kuvura Malaria uri kugenda ucika intege

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:6/08/2020 22:05
0

Mu busanzwe umuti wa Coartem ukozwe n’imiti ibiri ariyo artemether na lumefantrine wifashishwa mu kuvura Malaria.Gusa ariko mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwagaragaje ko uyu muti utakibasha kurwanya udukoko dutera malaria iyo tugeze mu mubiri.



Mu bushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye mpuzamahanga bwasohotse mu kinyamakuru Nature Medicine, bwari bugamije kureba niba umuti wa Coartem - ikinini gikubiyemo imiti ibiri artemether na lumefantrine ukibasha kurwanya udukoko dutera malaria iyo tugeze mu mubiri.

Ubu bushakashatsi bukaba bwakorewe ku barwayi mu duce turimo Masaka (Kigali), Ruhuha (mu karere ka Bugesera), Bugarama (mu karere ka Rusizi), Kibirizi (mu karere ka Gisagara) na Rukara (mu karere ka Kayonza). Bitewe n’ubu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda abashakashatsi bavuga ko kuba ibi byarabonetse mu duce tubiri dutandukanyijwe n'intera irenga kilometero 100 mu Rwanda, byashoboka ko n'ahandi ukoreshwa muri Africa ari ko bimeze.

Ibi bakaba babihera ahanini ko no mu bihugu byo muri Aziya y'Amajyepfo ashyira i Burasirazuba naho iki kibazo cyari cyarahagaragaye cy’utu dukoko turi kwigaranzura uyu muti.

Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya malaria mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda bwana Dr Aimable Mbituyumuremyi yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko uwo muti ugikomeje gukoreshwa kugeza ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) ritanze amabwiriza mashya.

Dr Mbituyumuremyi yakomeje atangaza ko "Ubu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iyo miti ibiri ikubiye muri Coartem umwe muri yo watangiye kugira intege nkeya kuko utwo dukoko twatangiye kugira ikitwa 'resistance' kuri wo".

Ni mugihe abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko haboneka kwihinduranya kw'utwo dukoko (mutation) bigamije guca intege umuti usanzwe utwica.

Dr.Mbituyumuremyi akaboneraho kuvuga ko kuba utwo dukoko twihinduranya "IbyoBivuga ko uwo muti ushobora kuba wagira ibyago byo kudakomeza gukora neza hatagize ingamba zishyirwaho".

Ubu bushakashatsi buvuga ko nubwo ikigero cyo gucika intege k'uyu muti kikiri hasi ariko ibi ari ukuburira kuboneka neza, gukwiye gutuma inzego zibishinzwe zifata ingamba.

Nk'uko imibare ibigaragaza kugeza ubu Malaria iracyari indwara ihangayikishije ubuzima ku isi, cyane mu bihugu byo mu gace k'imirongo mbariro (tropics/tropiques), mu 2018 abantu barenga miliyoni 228 barayirwaye naho 405,000 irabica.

Mu gihe mu Rwanda imibare ya RBC igaragazako mu mwaka wa 2018-2019 abayirwaye ari miliyoni 3.9 mu gihe abo yishe ari 270.Naho mu mwaka wa 2019 – 2020 abayirwaye ari miliyoni 2.5 mu gihe abo yishe ari 180.

Bwana Dr Mbituyumuremyi avuga ko uyu muti wa Coartem ukomeje gukoreshwa kuko ukivura ku gipimo kiri hejuru ya 90%, kandi ucyemewe na OMS/WHO.

Ibi byavuye mu bushakashatsi Dr.Mbituyumuremyi akaba yavuze ko ari impuruza ituma hafatwa ingamba zihariye kugira ngo twitegure ko bibaye ngombwa haboneka undi wo kuwusimbura.

Src: bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND