RFL
Kigali

Lebanon: Ibikorwa byo gutabara birakomeje; abahitanywe n’iturika bamaze kugera ku 137, Andi makuru avugwa

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:6/08/2020 12:55
0


Inzego z’ubuyobozi muri Lebanon ziratangaza ko imibare y’abahitanywe n’iturika ryo ku wa kabiri, tariki ya 4 Kanama 2020, ishobora kwiyongera, cyane ko ibikorwa byo gushakisha abantu baba baraguweho n’amazu bigikomeje.



Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje muri Lebanon, aho inzego zitandukanye, harimo, Umuryango wa Red Cross, igisirikare, ndetse n’abakorerabushake, bahuje imbaraga mu gukora ubutabazi ahabereye iri turika.

Iturika ryabere ku cyambu mu nzu y’ ububiko, yarimo amatoni y’ ifumbire ariko ishobora guturika ku buryo buhambaye. Kuva iri turika ryaba, abarenga 5,000 bamaze gutangazwa ko bakomeretse, mu gihe 137 bapfuye.

Inzego za guverinoma zashyizweho ko bamwe mu bari bayoboye iki cyambu ko baba bafungiwe mu ngo zabo, ndetse umujyi uri mu bihe bidasanzwe wahawe igisirikare ngo abe aricyo gikurikirana iby’ umutekano.

Andi mu makuru ari kuvugwa muri Lebanon arebana n’iri turika:


Akanama gashinzwe iperereza ku cyateye iri turika kahawe iminsi ine, ngo kabe kamaze kwerekana ibimenyetso by’icyateye iturika.

Mu kiganiro na radiyo y’ u Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’ amahanga, Charbel Wehbe, yavuze ko akanama kahawe inshingano z’iperereza kuri iri turika, kahawe iminsi ine ngo kabe kerekanye icyateye iturika.

Muri iki gitondo umwanzuro wafashwe ushyiraho akanama k’ iperereza, kanahawe iminsi ine kugira ngo kabe kerekanye raporo irambuye y’ uko byagenze, uwaba abifitemo uruhare, icyabiteye, n’ abo byaturutse.

Bwana Wehbe yongeraho kandi ko bagize uruhare muri iki cyaha ndengakamere cyo kwirengagiza, bazabiryozwa.

Minisitiri w’ imari muri Lebanon yatangaje ko hari umutungo muke

Leta ya Lebanon na Banki y’ Igihugu, byatangaje ko ntabushobozi buhagije Igihugu gifite mu guhangana n’ iyangirika ry’ umujyi wa Beirut, nyuma y’ uko habayeho iturika. Minisitiri w’ imari muri iki gihugu avuga ko bitashoboka hatabayeho inkunga y’ amahanga.

Ibiro bya Perezida w’ u Bufaransa byatangaje ko Perezida w’ iki gihugu agira urugendo muri Lebanon

Perezida Emmanuel Macron azagira urugendo muri Lebanon, aho azigerera ahabereye iturika ku cyambu muri Lebanon. Macron kandi azabonana n’ itsinda ry’ abanya-Lebanon, n’ abafaransa bari muri icyo gice cyahuye n’ iturika.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Macron azanabonana n’ abayobozi mu nzego zo hejuri muri iki gihugu, ndetse akanahura n’ abagize izindi nzego za politiki n’ abikorera.

Urugendo rwa Perezida Macron muri Lebanon, bivugwa ko rugamije kwereka iki gihugu ko atari cyonyine, ko ndetse Perezida Macron yfuza guha Ikizere abaturage ba Lebanon.

Iraq yatanze inkunga y’ amavuta—peterori—yo gufasha Lebanon

Iraq yatangaje ko izohereza amavuta muri Lebanon nyuma y’ uko habayeho iturika rihambaye muri iki gihugu.

Itsinda riyobowe na minisitiri Ushinzwe iby’ amavuta, Ihsan Abdul-Jabbar Ismail, ryamaze kugera muri Lebanon.

Byemejwe ko inkunga y’ amavuta iroherezwa muri Beirut iraza kuba iri kumwe n’ inkunga y’ ubuvuzi. Amatanki y’ amavuta yahawe Lebanon agomba kunyuzwa muri Syria.

Abaturage b’ ibihugu bitandukanye baguye muri iri turika, abandi barakomereka

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherereye muri Beirut, yatangaje ko umunya-Amerika umwe byemejwe ko yapfiriye muri iri iturika, naho abandi barakomereka.

Naho umugabo umwe w’ Umufaransa niwe wahitanywe n’ iturika, mu gihe abandi bagera kuri 24 bakomerekeye muri iri turika ryo ku wakabiri, muri Beirut.

Australia yiyemeje inkunga ya miliyoni 1.4$ yo gufasha Lebanon

Minisitiri w’ Intebe muri Australia, Scott Morrison, yatangaje ko biyemeje guha inkunga Lebanon ingana na miliyoni 1.4 y’amadorali y’ Amerika, ndetse ko bateganya no kongera ubufasha bwabo.

Morrison yabwiye itangazamakuru ko inkunga izanyuzwa muri World Food Program na Red Cross, mu rwego rwo gutanga ibyo kurya, ndetse no mu buvuzi, n’ ibindi by’ ibanze bikenerwa.

Abahitanywe n'iri turika bamaze kuba 137


Src: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND