Dadu Calixte umuhanzi w'i Burundi uri kubarizwa muri Afrika y'Epfo yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndi uwawe' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na Reba Image. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko nta kintu na kimwe kizitambika umugambi w'Imana ku buzima bwabo.
Dadu Calixte yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya 'Ndi uwawe', mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Bruce na Boris. Abajijwe ubutumwa yifuje gutambutsamo, yagize ati "Ni indirimbo Imana yampaye kugira ngo nze kubwira abantu ko nta kintu na kimwe kizitambika mu mugambi w'Imana ku buzima bwabo". Yafashe akanya ashimira cyane abantu bagize ibitekerezo bamuha ku ndirimbo ye nshya.
Yanashimiye abasangije abandi iyi ndirimbo ye anabasaba kumusengera kugira ngo Imana ikomeze kumushoboza, ati "Ndabashimiye cyane kuri wowe wagize uruhare runini mu gu sharinga (partage) indirimbo mu nshuti zawe kugira ngo ubutumwa bugere kure. Mukomeze kudushyigikira no kudusengera kugira ngo Imana idushoboze gukomeza gukora izindi project ziri imbere".
Uyu muhanzi w'umunyempano mu miririmbire no mu gucuranga gitari, Dadu Calixte, i Burundi yari atuye muri Rumonge ahantu bita Ku Magara, akaba yarahavuye mu mwaka wa 2017 ubwo yerekezaga muri Afrika y'Epfo ari naho ari kubarizwa magingo aya, akazi ke muri iki gihugu akaba ari 'Ugukorera Imana mu buryo bwo kuririmba'.
Dadu Calixte yatangiye kuririmba kera mu mwaka wa 2009 ariko atangira gukora Album ya mbere igizwe n'indirimbo 7 mu mwaka wa 2015. Yavuze ko indirimbo ze zose atahise azishyira hanze kuko zitakozwe neza uko yabyifuzaga. Ni muri urwo rwego yabashije gushyira hanze zimwe muri zo ari zo: 'Uri Umwizigirwa' na 'Nta bwoba' n'iyi nshya yasohoye yitwa 'Ndi uwawe'.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDI UWAWE' YA DADU CALIXTE
TANGA IGITECYEREZO