RFL
Kigali

Abishwe na coronavirus ku isi yose bararenga 700.000, buri masegonda 15 hapfa umuntu umwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/08/2020 15:28
0

Kuri uyu wa gatatu, umubare w'abahitanwa na coronavirus warenze 700.000, aho Amerika, Burezili, Ubuhinde na Mexico ari byo biza ku isonga mu kugira abantu benshi bicwa na virus



Ugereranyije, Abantu bagera ku 5.900 bapfa buri masaha 24 bishwe na  COVID-19 hashingiwe ku makuru yo mu byumweru bibiri bishize, Ibyo bihwanye n’abantu 247 ku isaha cyangwa umuntu umwe mu masegonda 15.

Mu kiganiro yagiranye n'urubuga rw'amakuru rwa Axios, Perezida Donald Trump yagize ati: " abantu Barapfa, ibyo ni ukuri." “ Ariko ibyo ntibisobanura ko tudakora ibyo dushoboye byose, Iki ni icyorezo giteye ubwoba. ”

Muri Brezile, Perezida Jair Bolsonaro yagabanije uburemere bw'iki cyorezo kandi arwanya ingamba zo gufunga, nubwo we na guverinoma ye benshi basanganywe virusi.

Gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe gutuza abantu ivuga ko abantu barenga miliyoni 100 muri Amerika y'Epfo no muri Karayibe batuye mu kajagari. Benshi bafite akazi ariko nta bwiteganyirize bw’abakozi kandi bakomeje gukora mu gihe cy’icyorezo.

Ibindi bihugu nka Ositaraliya, Ubuyapani, Hong Kong, Boliviya, Sudani, Etiyopiya, Buligariya, Ububiligi, Uzbekistan na Isiraheli byose biherutse kugira abantu bashya banduye bivuze ko icyorezo gikomeza kwiyongera aho kugabanuka

Src: Reuters

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND