Virgin Galactic kampani ikora ibinyabiziga byifashishwa gutembera mu isanzure (Spacecraft) yatangaje ko ifatanyije na Kampani ya Rolls-Royce bagiye gukora indege ishobora kugenda ku muvuduko wikubye gatatu umuvuduko w’ijwi
Kuwa mbere
w’icyi cyumweru kampani y’Abongereza Virgin Galactic ikorera muri leta zunze
ubumwe za Amerika yatangaje ko ifatanyije na kampani ya Rolls-Royce bagiye
gukora indege izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera kuri 19, ibitangaje
cyane kuri iyi ndege nuko izaba igendera ku muvuduko wikubye gatatu uw’ijwi. Ubundi
mu busanzwe umuvuduko w’ijwi ungana na metero magana atatu na mirongo ine n’enye
mu isegonda (344m/s) ni ukuvuga Kilometeto igihumbi magana abiri mirongo itatu
n’eshanu mu isaha (1,235 Km/h).
Virgin Galactic
ivuga ko iyi ndege igiye kuba igisubizo ku ngendo zitandukanye zikorwa hirya no
hino ku isi. Amafoto atandukanye agaragaza uko iyi ndege ayigaragaza n’amababa
akoze mu buryo bwa mpande eshatu aho izajya igendera ku butumburuke bugera muri
60,000 feet ni ukuvuga (18,300m), ubu butumburuke bukaba inshuro ebyiri
ubusanzwe by’indege zisanzwe zitwara abantu. Iyi ndege kandi izajya ihagurukira
ku bibuga bisanzwe izindi ndege zihagurukiraho.
Iyi ndege izaba ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wikubye gatatu uw'ijwi
Ku bufatanye
na kampani ya Rolls-Royce ikora ibinyabiziga hazakorwa moteri ikoze mu
ikoranabuhanga zigezweho aho iyi moteri azafasha iyi ndege kugira umuvuduko wo ku
rwego rwo hejuru ugera kuri kilometero ibihumbi bitatu magana arindwi mu isaha(3,700
Km/h). Virgin Galactic yatangaje ko uyu mushinga mu mezi macye ashize, aho yavuze
ko igiye gukorana bya hafi n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure
(NASA).
Virgin Galactic izafatanya na Rolls-Royce mu gukora moteri y'iyi ndege
Umuvuduko
iyi ndege izaba igenderaho, bivugwa ko ishobora gukora urugendo ruva mu mugi wa
London mu Bwongereza yerekeza Sydney muri Australia mu masaha atanu cyangwa
London kugera New York muri leta zunze ubumwe za Amerika munsi y’amasaha abiri
gusa.
Mu ikorwa
ry’iyi ndege hazibandwa mu kugabanya urusaku rushobora gusohoka, benzene
ikoreshwa mu ndege no kuringaniza ubushyuhe bushobora guterwa n’umuvuduko mwinshi
iyi ndege izajyenderaho. Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibijyanye nibyi ndege
cyatangaje ko cyiteguye gufatanya n’iyi kampani muri uyu mushinga.
Si iyi
kampani gusa ifite uyu mushinga dore ko n’izindi kampani zitandukanye zikora
indege zifite gahunda yo gukora indege z’ikiragano gishya zikoranye ikoranabuhanga
rigezweho n’umuvuduko udasanzwe. Muri izi kampani zikomeye twavuga nka
Lockheed-Martin na Boom Supersonic.
Src:
Sky News
TANGA IGITECYEREZO