Bill Gates ati ”Joe Biden arasabwa kuzashaka inzobere zikamugira inama naramuka atorewe kuba Perezida”. Bill Gates yasubije iki gisubizo ubwo yabazwaga icyo asaba Joe Biden kuzakora ku munsi we wa mbere naramuka atorowe kuyobora Amerika. Gates yanavuze ingingo 4 asaba Biden naramuka atowe zirimo iyo kuba yahita asubira muri OMS byihuse.
Muri iyi
minsi Isi yose iri mu kangaratete yashowemo n’icyorezo cya covid-19. Umuherwe Bill Gates wakunze kugarukwaho muri iyi nkundura y'iki cyorezo dore ko hari n'ibihuha benshi bagiye bakwiza bavuga ko yaba ari mu bikoreje Isi uyu musaraba yikorere
uyu munsi wa none! Benshi mu bagarukaga kuri iyi ngingo bashingiraga ku biganiro
yagiye akora ndetse n’ibyo yabwiye itangazamakuru.
Kuri iyi
nshuro Bill Gates yabajijwe ikintu yumva Joe Biden aramutse
atorewe kuba Perezida yakora ku munsi we wa mbere muri White House!. Ni ikibazo cyagira kiti ”Joe Biden aramutse atorewe kuba Perezida ni iki
ubona yakora bwa mbere ngo ahagarike coronavirus ? ".
Bill Gates
Gates uri mu baherwe ba mbere ku Isi ndetse wigeze no kuba ku mwanya wa mbere, mu gusubiza
iki kibazo ntabwo yigeze azuyaza, yagize ati” Bwana Joe Biden agomba gushaka
inzobere zikamugira inama”.
Bitenyanyijwe ko Perezida wa Amerika uzatorwa
kuwa 21 Ukuboza 2021 azajya muri White House kuwa 21 Mutarama 2021. Hirya no
hino ku Isi benshi batangiye kwibaza icyaba haramutse hatowe undi mu Perezida
utari Donald Trump, icyo yakora ngo ahangane n’iki cyorezo kimaze koreka imbaga
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ibintu 4 Gates asaba Joe Biden
kuzakora naramuka atowe:
Bill Gates yavuze ko USA iri kurwana urugamba rukomeye ndetse
kugira ngo rusozwe ni uko haboneka umuntu wumvira abahanga. Bill Gates yavuze ko ibintu
4 by'ingenzi Joe Biden agomba kwitaho mu gihe yazaba atorewe kuba PereZida
wa AmeriKa harimo kumvira abahanga, kubwiriza abantu kwambara udupfukamunwa,
gusubira muri OMS/WHO (World health Organization) ndetse no gushyiraho uburyo
bwihuse bwo gupima coronavirus.
Src: businessinsider.com
TANGA IGITECYEREZO