RFL
Kigali

Umuraperi FBG Duck watangaga icyizere muri Amerika yarashwe arapfa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2020 8:16
0


Umuraperi Cartoon D. Weekly [FBG Duck] wari mu bahanzi batanga icyizere mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe arapfa mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Kabiri.



Polisi yo mu Mujyi wa Chicago, yavuze ko FBG w’imyaka 26 y’amavuko yarashwe ahagana saa kumi n’iminota 37’. Ikomeza ivuga ko uyu muraperi yari kumwe n’abandi bantu babiri bari guhaha ibyo kurya mu iguriro.

Ivuga ko abantu bane bari mu modoka bitwaje imbunda barashe urufaya rw’amasasu kuri aba bantu batatu bari barimo bahaha. Aba babiri bari kumwe n’uyu muraperi, ni umugabo n’umugore barashwe barakomereka mu buryo bukomeye bajyanwa mu bitaro ari indembe.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika, bivuga ko FBG byatangajwe ko yapfuye aguye mu bitaro byo muri Memorial Hospital biherereye mu Mujyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Amerika.

Uyu muraperi yitabye Imana biturutse ku masasu yarashwe mu gituza, hafi y’igifu no ku ijosi. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muraperi yari arashwe. Mu 2018 yarashwe mu rutugu aravurwa arakira. 

Polisi ya Chicago, ivuga bamwe mu batangabuhamya bayibwiye ko urufaya rw’amasasu rwamaze igihe kinini. Umwe mu batangabuhamya ati “Nabonye umugabo wari wambaye imyenda y’umukara afite imbunda arasa ari kumwe n’undi wari wambaye imyenda y’umweru.

Uyu mutangabuhamya avuga ko aba bombi bahunze berekeza Michigan. Uyu muraperi yari umwe mu bari kuzamuka neza cyane cyane mu Mujyi wa Chicago azwi mu ndirimbo “Slide”. Yavuzwe mu minsi ishize ahanganye n’umuraperi Tekashi 6ix9ine uri mu bakomeye muri iki gihe.

Umuraperi FBG Duck yarashwe arapfa mu masaha y'umugoroba w'uyu wa Kabiri

FBG yari umwe mu batanga icyizere mu njyana ya Hip Hop muri Amerika

Abana batatu barimo n'umuraperi FBG barasiwe mu iguriro babiri barakomereka

Polisi yo muri Chicago ikomeje iperereza

Ibi byabereye mu Ntara ya Gold Coast muri Chicago, agace gakundwa na ba mukerarugendo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND