RFL
Kigali

Lebanon: Iturika ridasanzwe ryateye inkongi mu murwa mukuru Beirut

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:5/08/2020 8:17
0


Kuri uyu wa kabiri ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha ya Kigali, nibwo amashusho yerekana iturika ridasanzwe ryibasiye umurwa mukuru wa Lebanon yatangaye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Iri turika magingo aya rimaze guhitana abagera kuri 50 abandi ibihumbi barakomereka. Ese ni iki cyateye iri turika?



Magingo aya ntiharamenyekana neza icyateye iyi iturika ridasanzwe ryateye umujyi wa Beirut kwibasirwa n’inkongi. Kuri uyu wa kabiri mu masaha y’umugoroba ni bwo ku cyambu mpuzamahanga kiri mu gihugu cya Lebanon kimwe n’inkengero zajyo habayeho iturika ridasanzwe ryateje inkongi y’umuriro yangije byinshi mu murwa mukuru Beirut. Iyi iri turika ryateje umutingito ndetse n’inkongi y’umuriro byangije ibikorwa remezo ndetse n’ubuzima bw’abaturage. Abasaga 2700 bakomerekejwe bikomeye n’iyi mpanuka abandi 50 bitaba Imana. Iyi mibare ivuzwe haruguru ni uyatangajwe ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Iri turikwa biravugwa ko ryaba rifite aho rihuriye n’ibiturika byari mu bubiko kuri iki cyambu kuva mu mwaka wa 2014. Ntitwakwirengagiza  na none ko iri turika ryaje kumvikana mu ntera ya kirometero 240 mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane by’umwihariko mu kirwa cya Cyprus.

Minisiteri w’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko kugeza magingo aya, nta muntu cyangwa undi muryango urakekwaho kuba inyuma y’iri turika. Ibi ni byo byatumye kugeza ubu, ibyabaye byafashwe nk’impanuka.

Minisiteri w’Intebe w’iki gihugu, Hassan Diab yise iri turika icyiza yongeyeho kandi ko ababigizemo uburangare ntibacunge uko bikwiye ubu bubiko bwarimo ibiturika bagomba kubihanirwa.

Umutangabumya wari hafi y’ahabereye iyi mpanuka yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko mu kanya nk’ako guhumbya muri ako gace kagiye mu icuraburindi kubera icyotsi cyatewe n’umuriro. Kubera imbaraga ry’iri turika byateje umutingito watumye zimwe mu nyubako n’ibindi bikorwa remezo gusenyuka.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru BBC, umunyamakuru Sanniva Rose yatangaje ko icyambu nyuma gato y’iturika cyahise gifungwa n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwirinda ko irindi turika ryateza izindi mpanuka.

Ibi bibaye mu gihe Lebanon yari mu bihe byayo bibi by’ubukungu na poritiki. Magingo aya, ku ruhande rumwe, iki gihugu gifite ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu. Ku rundi ruhande, urwego rwa poritiki na rwo rwashegeshwe n’ihungabana ry’ubukungu kimwe n’urubanza rukurikiranye abagize uruhare mu iyicwa ry’uwari minisiteri w’intebe Rafik Hariri muri 2005. Uru rubanza rwateje umwiryane mu banyaporitiki muri iki gihugu.

Hari abatatinye guhuza iri turika n’umwuka mubi wari hagati ya Lebanon na Israel. Muri iyi minsi Israel yarimaze igihe yiyama Lebanon mu bikorwa byo gushyigikira umutwe wa Hezbollah bivugwa ko uteza umutekano muke mu baturanyi. Bikavugwa ko yaba ari gasopo Israel yaba yahaye Lebanon, ariko ibyo nta ruhande na rumwe cyangwa amakuru yizewe yabitangaje. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND