RFL
Kigali

Olivier Karekezi yasubitse gahunda yo kuza i Kigali kubera ibibazo biri muri Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2020 16:37
0


Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda, Olivier Karekezi Fils wamaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports kuzayibera umutoza mu myaka ibiri iri imbere uhereye mu mwaka utaha w’imikino, yamaze gusubika gahunda y’urugendo yari afite rwo kuza i Kigali kwitegura umwaka utaha w’imikino kubera ibibazo biri muri Kiyovu Sports.



Olivier Karekezi yari ategerejwe i Kigali tariki ya 08 Kanama 2020, aho benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sports bari batangiye kwitegura ibirori byo ku mwakira ku kibuga cy’indege arko yamaze gutangaza ko ataza muri Kiyovu ifite ibibazo nk’ibyo ifite ubu, abasaba kubanza kubikemera.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, Karekezi yahamije ko atakije mu Rwanda igihe cyari giteganyijwe kubera ibibazo biri kuvugwa muri Kiyovu Sports.

Yagize ati “Maze iminsi numva ibiri muri Kiyovu Sport n’ejo numvise ibyo uhagarariye abafana yatangaje, bigaragara ko muri iyi kipe harimo umwuka utari mwiza, nkibaza nti ndamutse nje ninde muyobozi wa Kiyovu Sports twavugana kuri ubu, nabaza ibyo nkeneye kandi na Theodore tumaze iminsi tutavugana, duheruka kuvugana mubaza ibya hotel kandi haciyemo iminsi“.

“Ikipe twari twaratangiye urugendo rwo kuyubaka ikajya mu murongo mwiza, none ibyo kutumvikana kw’abayobozi bishobora kongera kuyisubiza hasi, nibakemure ikibazo aho kiri kugira ngo bitagira ingaruka ku ikipe “.

“Icyo mbasabye ni ukugenda bakicara bagakemura ikibazo aho kiri, kuko njye Kiyovu Sports ndayikunda kuko ni ikipe ifite amateka n’ibigwi, nibamara gukemura ibibazo nanjye nzafata inde nze, ariko kuri ubu ntabwo naza ikipe iri muri ibyo bibazo “.

Karekezi Olivier watoje ikipe ya Rayon Sports akayihesha ibikombe bibiri yakiniye ariko ntayimaremo igihe kinini kubera ko hari abamuvangiraga mu kazi ke nkuko yabitangaje, yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuzayitoza mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Iyi kipe yakoresheje amafaranga Atari macye ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka, yifuza kwegukana byibura igikombe kimwe mu bikomeye bikinirwa imbere mu gihugu ndetse ni naryo sezerano Karekezi yabahaye ubwo yabasabaga kumugurira abakinnyi yifuje, barimo rutahizamu Babuwa, Kimenyi yves, Eric Irambona, Ngendahimana Eric ndetse n’abandi batandukanye Kiyovu Sports yasinyishije.

Karekezi watoje Rayon Sports, avuga ko azategura kuza gutoza Kiyovu ibibazo biyivugwamo byarangiye ikabona umuyobozi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND