RFL
Kigali

FIFA yemeje ko umukinnyi uzajya akorora agamije inabi azajya ahabwa ikarita itukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2020 13:38
0


Abashinzwe gushyiraho amategeko mu no kureberera umupira w'amaguru ku Isi bibumbiye mu cyitwa ‘IFAB’ batangaje ko abakinnyi bazajya bakororera kuri bagenzi babo cyangwa ku basifuzi babigambiriye bazajya bahabwa ikarita itukura.



IFAB yatangaje ko iki gikorwa kizajya mu itegeko rivuga ku "gusagarira, gutuka, gukoresha imvugo cyangwa ikimenyetso cy'umubiri bibi".

Uru rwego rureberera umupira w'amaguru ku isi rwongeraho ko "kimwe n'andi makosa yose, umusifuzi azafata umwanzuro ku kuri nyako kw'ikosa".

Aya mabwiriza aje mu gihe isi yugarijwe n'icyorezo cya coronavirus. Imikino myinshi ikaba henshi iri gukinwa nta bafana bari ku bibuga, ahandi yarahagaritswe

IFAB yongeyeho ko "mu gihe biboneka ko ari impanuka, umusifuzi ntacyo yabikoraho cyangwa se igihe umukinnyi akoroye hari intera nini hagati ye na bagenzi be, nta karita izatangwa.

"Gusa, mu gihe ari hafi cyane kandi biboneka ko ari ugusagarira, aho umusifuzi yafata umwanzuro ikarita igomba guhita itangwa".

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza ryasohoye amabwiriza ku bakina umupira w'amaguru mu byiciro by'abana, yo guhita batangira kuyakurikiza.

Inyandiko iri shyirahamwe yasohoye iragira iti: "Niba bibaye mu buryo budakabije, umukinnyi yakwihanangirizwa ku myitwarire idakwiye mu mukino.'"

Yongeraho ko abasifuzi batagomba guhana "gukorora bisanzwe", ko bahana ikosa ryo kubikora "biboneka neza ko byakozwe mu kwibasira undi mukinnyi".

Muri Premier League n'irushanwa rya English Football League, nta mabwiriza yanditse aratangwa, bishobora kuzaba ubushake bw'umusifuzi guhana iri kosa.

Mu Rwanda, ubu hagiye gushira amezi atanu amarushanwa y'umupira w'amaguru n'indi mikino ihuza abantu benshi bihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.

Ikarita itukura izajya ihabwa umukinnyi wakororeye kuri mugenzi we cyangwa umusifuzi abigambiriye



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND